Nyuma yo kwandika amateka ikaba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yageneye abakinnyi asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nk’ishimwe inabaha umukoro wo kugera muri ¼.
2018-04-22 07:34:11
Umufaransa Arsene Wenger watozaga Arsenal FC yatangaje ko azava kuri uyu mwanya ku musozo w’uyu mwaka wa shampiyona, nyuma y’imyaka 22 yari amaze ari umutoza wayo mukuru.
2018-04-20 12:11:50
Uwari umutoza w’ikipe ya Police FC Seninga Innocent yarangije kwandika ibaruwa isezera iyi kipe aho we n’abo bari bafatanyije batangaje ko basezeye nyuma yo kutagera ku nshingano bihaye.
2018-04-20 09:29:41
Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yateguriwe ibirori bidasanzwe byo kuyakira igarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu.
2018-04-19 15:56:49
Mu gihe habura amasaha make ngo umukino Rayon Sports igomba kwakirwamo na Costa Do Sol utangire, Umutoza Jacky Ivan Minnaert yashyize ahagaragara abakinnyi 11 baza kubanza mu kibuga, aho yahinduyemo abakinnyi bane mu babanjemo mu mukino ubanza.
2018-04-18 14:57:40
Umukino wa shampiyona uzahuza APR FC na Marines FC kuri uyu wa Gatanu wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera imyitozo y’Ikipe y’igihugu ya Kenya y’abatarengeje imyaka 20 yitegura kwisobanura n’iy’u Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
2018-04-18 08:10:06
Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation yageze i Maputo muri Mozambique aho ifite umukino wo kwishyura na Costa do Sol yakirwa n’Abanyarwanda benshi bari bambaye imyenda y’umweru n’ubururu bitwaje n’ibyapa byerekana urukundo bafitiye iyi kipe.
2018-04-16 14:07:37
Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 16 hatowe Komite nshya.
2018-04-16 08:34:37
Umukinnyi wa Rayon Sports Irambona Eric ntabwo yajyanye na bagenzi be mu gihugu cya Mozambique mu mukino wo kwishyura mu gikombe nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.
2018-04-16 08:25:41
Mu mikino ya Commonwealth Games yaberaga Gold Coast muri Australia amakipe yaserutse ahagarariye u Rwanda arataha nta mudari w’izahabu, umuringa cyangwa feza n’umwe atahanye. Ahubwo barataha batuzuye kuko hari uwatorotse muri bo.
2018-04-16 07:43:07