Mu Rwanda
banner1
inkuru zigezweho
   

Mu Rwanda
Impanuka zo mu muhanda zatumye u Rwanda rutakaza miliyari 530frw
Impanuka zo mu muhanda zatumye u Rwanda rutakaza miliyari 530frw

Kuri uyu wa 18 Mata 2019, ubwo yari mu mahugurwa polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bageneye abamotari, Umuyobozi mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund), Dr Joseph Nzabonikuza yatangaje ko igihugu kimaze gutakaza miliyari zisaga 530 z’amafaranga y’u Rwanda, kubera impantuka zo mu muhanda rimwe na rimwe zihitana ubuzima bw’abatari bake, bi ngo bikaba byaratejwe n’impanuka zakozwe n’ibinyabiziga bitagira ubwishingizi.

2019-04-19 08:14:55


Perezida Kagame yasabye abarahiriyi kuyobora guharanira icyatuma Abanyarwanda baba mu mudendezo usesuye
Perezida Kagame yasabye abarahiriyi kuyobora guharanira icyatuma Abanyarwanda baba mu mudendezo usesuye

Kuri uyu wa 18 Mata 2019, bwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye baherutse guhabwa inshingano z’ubuyobozi nshya mu myanya itandukanye ya Leta, yabwiye abaamaze kurahira ko mu nshingani bahawe ndetse bamaze kurahirira, bagomba kubahiriza inshingano zabo binyuze mu mucyo ndetse no mu kutagira aho babogamira, byongeye ngo abo bashinzwe bakaba mu mahoro, kuko ngo ari byo bizatuma igihugu kigera ku iterambere rirambye ribereye abagituye.

2019-04-18 12:05:46


Abamotari ku isonga ry’abakora cyangwa bateza impanuka zo mu muhanda
Abamotari ku isonga ry’abakora cyangwa bateza impanuka zo mu muhanda

Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’ikigega cya Leta cyihariye gishinzwe gutanga indishyi (Special Guarantee Fund) guhera muri Nyakanga 2018, kugera mu mpera za Werurwe 2019, abatwara abagenzi kuri moto nibo baza ku isonga mu gukora no guteza impanuka zo mu muhanda rimwe na rimwe zihitana ubuzima bw’abatari bake mu bakora ingendo.

2019-04-16 16:45:27


Me. Ntaganda Bernard akomeje gushyirwa mu majwi ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Me. Ntaganda Bernard akomeje gushyirwa mu majwi ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994

Abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi bakomeje gushyira mu majwi Me. Ntaganda Bernard, bavuga ko ari mu bantu bagize uruhari muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo yari umuyobozi wungirije Burugumesitiri, (Assistant Bourgumestre) wa wa Komini Ntongwe, aho bavuga ko nawe akwiye gutabwa muri yombi akaba yaryozwa ibyo yakoze n’inzego z’ubutabera.

2019-04-16 08:49:30


Twebwe icyo tuvuga kirenga n’ibyo Kiliziya ivuga - Prof Dusingizemungu Jean Pierre
Twebwe icyo tuvuga kirenga n’ibyo Kiliziya ivuga - Prof Dusingizemungu Jean Pierre

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu (IBUKA), Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko Kiliziya Gatolika idakwiye kuvuga ko yasabye imbabazi kubera ko yavuze aya magambo mu gihe cyo kwibuka gusa, ahubwo igomba kumenya ko abantu barimo gusabira imbabazi ari abantu binangiye batigeze basaba imbabazi mu gihe igihugu cyatanze umwanya wo kuzisaba.

2019-04-15 12:23:16


Minisitiri Ngirente yibukije urubyiruko ko kwibuka ari inshingano za buri wese
Minisitiri Ngirente yibukije urubyiruko ko kwibuka ari inshingano za buri wese

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard NGIRENTE arasaba urubyiruko kugaragaza icyinyuranyo mu mikorere n’imitekerereze yarwo ruharanira kubaka amateka mashya n’igihugu gishya nyuma y’amateka mabi ya jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo.

2019-04-13 11:05:51


Rulindo: Hafatiwe imodoka yari ipakiye ibicuruzwa bya magendu
Rulindo: Hafatiwe imodoka yari ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafashe imodoka ifite ibirango bya Congo CGO 1514AE 19 ipakiye imifuka 9 y’ibicuruzwa bya Magendu.

2019-04-11 09:43:11


Iyo itangazamakuru ritajyamo ngo ryigishe amacakubiri Jenoside yari kuba iy’abanyepolitiki gusa - Prof Shyaka Anastase
Iyo itangazamakuru ritajyamo ngo ryigishe amacakubiri Jenoside yari kuba iy’abanyepolitiki gusa - Prof Shyaka Anastase

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Mata 2019, ubwo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda n’ibyo mu mahanga bibukaga abanyamakuru bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze iyo itangazamakuru ryariho ritigisha amacakubiri mu bitangazamakuru yari kuba Jenoside y’abanyepolitiki, aho yasabye abanyamakuru ubumenyi ko bukwiye gukoreshwa mu kubaka igihugu aho gukoreshwa mu kugisenya.

2019-04-10 10:12:51


Abifuza kuduteza ibyago aho bazaturuka hose tuzahangana bikomeye – Perezida Kagame
Abifuza kuduteza ibyago aho bazaturuka hose tuzahangana bikomeye – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Pau Kagame, yemeza ko abanzi b’igihugu cyacu batekereza ko ibibi abanyarwanda banyuzemo bidahagije, maze bakwifuza guteza ibindi bibi, aho baba baturuka hose haba mu gihugu imbere cyangwa inyuma yacyo, Leta n’abayishyigikiye bazahangana nabo mu buryo bukomeye.

2019-04-07 14:11:09


Abamotari bose basabwe gushyira mubazi kuri moto zabo bitarenze kuwa 01 Nyakanga 2019
Abamotari bose basabwe gushyira mubazi kuri moto zabo bitarenze kuwa 01 Nyakanga 2019

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ushinzwe ubwikorezi, Engr Jean de Dieu Uwihanganye, yasabye abamotari kutazarenza tariki ya 01 Nyakanga, 2019 batarashyira mubazi z’ikoranabuhanga ku binyabiziga byabo.

2019-04-05 13:21:52


0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 2270
kwamamaza
banner4
kwamamaza
banner5