UBUZIMA
banner1
inkuru zigezweho
   

UBUZIMA
Abayobozi b’ibitangazamakuru muri Afurika batuye ibibazo Kagame, bamusaba ubuvugizi ku bandi baperezida
Abayobozi b’ibitangazamakuru muri Afurika batuye ibibazo Kagame, bamusaba ubuvugizi ku bandi baperezida

Ihuriro ry’Ibigo by’Itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho muri Afurika, African Union of Broadcasting (AUB), ryagaragarije Perezida Paul Kagame ibibazo rifite birimo amikoro adahagije no kuba biryamirwa mu kwerekana imikino ikomeye y’umupira w’amaguru muri Afurika.

2018-03-15 14:51:59


MINISANTE igiye gushyira Camera mu mavuziro zicunga uko serivisi zitangwa
MINISANTE igiye gushyira Camera mu mavuziro zicunga uko serivisi zitangwa

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, iratangaza ko igiye kwiga umushinga wo gushyira camera zicunga umutekano ahatangirwa serivisi z’ubuzima kugira ngo ihangane n’ikibazo cy’abatanga serivisi mbi bakarangarana abarwayi.

2018-02-19 10:49:38


Nyarugenge: Min Dr Diane Gashumba yatangije imirimo yo kubaka ibitaro bigezweho bizatwara arenga miliyari 7 Frw
Nyarugenge: Min Dr Diane Gashumba yatangije imirimo yo kubaka ibitaro bigezweho bizatwara arenga miliyari 7 Frw

Kuri uyu wa gatanu, abayobozi Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bizuzura bitwaye arenga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

2018-02-09 11:26:15


Umuganga wa mbere mu kuvura kanseri yo mu myanya ndangagitsina y’abagore w’umunyarwanda yiciwe muri Afrika y’Epfo
Umuganga wa mbere mu kuvura kanseri yo mu myanya ndangagitsina y’abagore w’umunyarwanda yiciwe muri Afrika y’Epfo

Dr Raymond Dusabe, umuganga wa mbere w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndagagitsina y’abagore (Gynecologic oncology) mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye mu kiruhuko.

2018-01-09 06:51:56


Abapolisi 239 b’u Rwanda bambikiwe imidali muri  Sudan y’epfo
Abapolisi 239 b’u Rwanda bambikiwe imidali muri Sudan y’epfo

Ku wa 24 Ukwakira uyu mwaka, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe Abapolisi b’u Rwanda 239 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakorera mu Ntara ya Malakal mu rwego rwo kubashimira kuba basohoza inshingano zabo neza.

2017-10-25 08:59:41


Ireme ry’uburezi ridahwitse ritumye Prof. Silas Lwakabamba na bagenzi be batanga impuruza ku bihugu bikize
Ireme ry’uburezi ridahwitse ritumye Prof. Silas Lwakabamba na bagenzi be batanga impuruza ku bihugu bikize

Prof. Silas Lwakabamba wahoze ari Minisitiri w’Uburezi b’u Rwanda n’abandi 18 banditse ibaruwa ifunguye basaba ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi gutanga inkunga yo kuzamura n’ireme ry’uburezi rikomeje gusubira inyuma.

2017-10-25 07:36:07


Centrafrica: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe uruhare rwabo mu kurinda abaturage
Centrafrica: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe uruhare rwabo mu kurinda abaturage

Ku itariki ya 28 Nyakanga 2017, umuyobozi w’abapolisi bose baturuka mu bihugu bitandukanye biri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) Gen. Roland Zamora, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU2) rikorera mu Ntara ya Kaga-Bandoro.

2017-07-30 07:55:14


Karongi: Abaturage ntibemera ko umugabo yaboneza urubyaro
Karongi: Abaturage ntibemera ko umugabo yaboneza urubyaro

Bamwe mu baturage b’akarere ka Karongi, batuye mu mirage itandukanye bemeza ko gahunda Leta yashyizeho yo kuboneza urubyaro, ari nziza cyane, ndetse ngo ikaba ari kimwe mu bintu bituma batera imbere ndetse n’akarere kabo kagatera imbere mu rwego rw’ubukungu. Gusa bavuga ko nubwo kuboneza urubyaro ari byiza, umugore ari we ukwiye kuboneza urubyaro, naho ku mugabo ngo biragatsindwa.

2017-07-05 04:23:06


Minisitiri w’Intebe asanga abaganga bagomba kubahwa bagahabwa agaciro bakwiye
Minisitiri w’Intebe asanga abaganga bagomba kubahwa bagahabwa agaciro bakwiye

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yabwiye intumwa za rubanda ko urwego rw’ ubuzima mu Rwanda rumaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa ndetse binahesha ishema igihugu mu ruhando mpuzamahanga, ariko agaruka ku kibazo cy’abaganga barararikira amavuriro yigenga kimwe n’abishyurirwa kwiga hanze bagahitamo kwigumirayo, aho yabwiye abagize inteko ishingamategeko ko ipfundo ry’iki kibazo badakwiye kurirebera ku mishahara abaganga bahembwa gusa, ahubwo bagomba no kurebera ku gaciro n’icyubahiro bahabwa iy bari mu kazi kabo ndetse no muri sosete muri rusange.

2017-04-05 06:28:41


REB yahakanye iratsemba ko nta mwarimu w’umunyamahanga yakuye ku rutonde rw’abahembwa na Leta
REB yahakanye iratsemba ko nta mwarimu w’umunyamahanga yakuye ku rutonde rw’abahembwa na Leta

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017, Minisiteri y’Uburezi mu rwanda yatangaje ko nta mwarimu n’umwe w’Umunyamahanga wakuwe ku rutonde rw’abagenerwaga umushahara na Leta y’u Rwanda, ahubwo ko amakuru avuga ibi ari ibinyoma bisa. Ni nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko abarimu bo muri Uganda bigishaga mu mashuri yo mu Rwanda, bakuwe ku rutonde rw’abagenerwa imishahara na Minisiteri y’Uburezi.

2017-03-28 16:13:30


0 | 10 | 20
kwamamaza
banner4
kwamamaza
banner5