inkuru zigezweho
   

ANSP+ irasaba buri wese gutanga umusanzu we mu kwirinda no kurwanya VIH/SIDA kuko ntaho yagiye

yanditswe na:Mahame kuwa:2019-02-28 12:32:11

yasuwe inshuro:7


Umuryango nyarwanda ukora mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kurwanya ubukene no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ukanakorana bya hafi n’abari mu byiciro byihariye (ANSP+) usaba buri munyarwanda kuzirikana ko SIDA ntaho yagiye n’ubwo ubukangurambaga mu gushishikariza abantu kuyirinda busa n’ubwadohotse.

Ibi ni ibitangazwa na Deborah Mukasekuru, umuhuzabikorwa wa ANSP+ aho avuga ko nubwo bigaragara ko muri ibi bihe ubukangurambaga ku kurwanya SIDA bwagabanutse nta muntu n’umwe ukwiye kumva ko kurwanya SIDA bitamureba.

Aragira ati: "SIDA twese iratureba, ni uko ubukangurambaga butagikunda gukorwa kubera amafaranga yagabanutse ariko buri munyarwanda wese SIDA iramureba;Abanyamakuru irabareba; abakora imibonano mpuzabitsinda babihuje irabareba; Abakora akazi k’uburaya irabareba; n’abanyarwanda bose muri rusange irabareba."

Akomeza ati: "Ubwandu bw’agakoko gatera sida buri hejuru cyane mu byiciro byihariye (abakora uburaya n’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje), kimwe no mu mijyi ugereranije no mu baturage bari mu cyaro. Nibyo koko inkunga zaragabanutse mu kurwanya icyorezo cya SIDA ariko yo iracyahari kandi abo yica ni abanyarwanda, ntabwo twakwicara ngo tuvuge ko tuzakora kubera ko amafaranga ahari. Imbaraga n’ubushobozi bwa buri wese birakenewe muri uru rugamba."

Muri rusange ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu Rwanda ubwandu bwa VIH/SIDA buri ku kigero cya 3% mu gihugu hose naho mu mijyi bikaba ari 6%, ANSP+ ikaba ivuga ko intego zayo ari ugukora uko ishoboye ku buryo iyi mibare izagabanuka ndetse bakaba bifuza ko ikigereranyo cy’ubwandu bushya cyazaba buzaba bwaragabanutse ku kigero gishimishije mu myaka iri imbere.

U Rwanda rwihaye intego y’uko mu mwaka wa 2020, nibura abaturage barenga 90% by’abatuye igihugu cyose bazaba baramaze kwisuzumisha ubwandu bwa VIH/SIDA bazi uko bahagaze, abasaga 90% by’abafite ubwandu bwa SIDA bafata imiti igabanya ubukanda bwayo, naho abasaga 90% by’abafata imiti igabanya ubukana bayifata neza ku buryo VIRUS igabanuka mu maraso yabo.

Aha niho ANSP+ ihera ivuga ko ibi bidashobora kuzagerwaho mu gihe hatabonetse imbaraga za muri muturarwanda wese, ku buryo ikibazo cy’iki cyorezo cya SIDA kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo ngo gikumirwe, dore ko abo cyagereye mu mubiri kibasiga ari ibisenzegeri.

JPEG - taille ko
Deborah Mukasekuru, umuhuzabikorwa wa ANSP+

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe