inkuru zigezweho
   

Abasirikare b’u Rwanda bafatiwe muri DRCongo bagaruwe

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-04-17 07:50:32

yasuwe inshuro:23


Abasirikare b’u Rwanda bafatiwe muri DRCongo bagaruwe


Abasirikare babiri bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bari binjiye ku butaka bwa Congo Kinshasa binyuranije n’amategeko basubijwe u Rwanda n’itsinda ry’umuryango wa ICGLR.

Bibaho kenshi ko u Rwanda rusubiza Congo Kinshasa abasirikare bayo bibeshye bakaza mu Rwanda bambutse umupaka binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yatangaje ko iki gikorwa cyo gusubiza u Rwanda abasirikare barwo cyabaye.

Lt Col Munyengango yagize ati: "Iki kibazo cyatewe n’uko urubibi rutagaragara neza hagati y’u Rwanda na RDC. Ni ibintu bibabaje ariko bibaho, cyane ko natwe twasubije abasirikare ba FARDC inshuro nyinshi, babaga bambutse umupaka ku ruhande rwacu. Nk’urugero twasubije abasirikare 34 ba FARDC muri RDC hagati ya 2016 na 2018."

RDF yatangaje ko yakurikiranye iki kibazo hamwe na FARDC n’ingabo zihuriweho z’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, maze abo basirikare babiri b’u Rwanda bagaruka mu gihugu.

Ku ruhande rwa Congo bavuga ko aba basirikare b’u Rwanda babiri binjiye ku butaka bwabo bafite intwaro, bakaba kuri uyu wa mbere basubijwe u Rwanda baza bigenza n’amaguru.

Major Guillaume Ndjike, umwe mu bavugizi b’ingabo za DR Congo muri Kivu ya Ruguru yabwiye ‘AFP’ ko aba basirikare bafatiwe kuri metero 500 uvuye ku kibuga k’indege cya Goma bafite imbunda ebyiri n’ibyombo by’itumanaho.

Ndjike yavuze ko aba basirikare kubasubiza u Rwanda nta n’urwara bariwe ari ukugira ngo bereke umuryango mpuzamahanga ko bubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu mpuzamahanga.

Ati “Tugasaba u Rwanda narwo kuba ariko rwajya rubigenza ku basirikare b’abanye-Congo mu gihe bisanze ku butaka bw’u Rwanda.”

Umwe mu babonye icyo gikorwa avuga ko abo basirikare b’u Rwanda ari ufite ipeti rya Lieutenant n’umusirikare muto bari kumwe.

Muri Gashyantare uyu mwaka, mu gace k’ibirunga hafi y’ikirunga cya Bisoke/Mikeno ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu gice cy’u Rwanda (Musanze) ingabo z’ibihugu byombi zaraharasaniye, abasirikare ba Congo batatu bahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa mbere kandi u Rwanda rwasubije Uburundi umupolisi wabwo wambutse umupaka yasinze nk’uko byatangajwe na Radio Televiziyo y’igihugu yaho (RTNB).

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe