inkuru zigezweho
   

Abayobozi b’ibitangazamakuru muri Afurika batuye ibibazo Kagame, bamusaba ubuvugizi ku bandi baperezida


yasuwe inshuro:18


Abayobozi b’ibitangazamakuru muri Afurika batuye ibibazo Kagame, bamusaba ubuvugizi ku bandi baperezida


Ihuriro ry’Ibigo by’Itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho muri Afurika, African Union of Broadcasting (AUB), ryagaragarije Perezida Paul Kagame ibibazo rifite birimo amikoro adahagije no kuba biryamirwa mu kwerekana imikino ikomeye y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye umukuru w’igihugu wa mbere witabiriye inama ya AUB ndetse abaha ikiganiro kirambuye cyakoze mu mfuruka zose z’ubuzima bwa Afurika.

Perezida wa AUB, Dr Kwame Akuffo ANNOF-NTOW, yabwiye Perezida Kagame ko bamukeneyeho ubufasha mu buvugizi bugera no ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yakomeje agira ati “Ku kibazo cyo kubona uburenganzira ku mikino y’umupira w’amaguru igihe amakipe y’ibihugu ari gukina imikino mpuzamahanga, dukomeza gutakaza icyizere mu kwisobanura bihoraho ku badukurikira, batubaza impamvu tudashobora kubereka intwari zabo bitewe n’uko tuguma munsi y’abafite amafaranga menshi.”

Muri Kamena 2015 nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yasinyanye na Lagardère Sports, amasezerano yahaye icyo kigo cyo mu Bufaransa uburenganzira bwo kwerekana amarushanwa nyafurika atandukanye, arimo Igikombe cya Afurika cy’Umupira w’Amaguru, Africa Cup of Nations hagati ya 2017-2028.

Ni amasezerano bivugwa ko yatanzweho miliyari 1$, yari avuguruwe kuko ayari asanzweho guhera mu 2008 yarangiye mu 2016. Icyo kigo cyatsindiye kugurisha ubwo burenganzira ku bindi bigo.

Umuyobozi wa AUB, Gregoire Ndjaka we yagiye kure avuga ko mu bushobozi bwa Perezida Kagame, yabafasha kumvisha CAF yo ifite uburenganzira bwo gutangaza imikino y’igikombe cya Afurika.

Yakomeje agira ati “Mu gikombe cya Afurika giheruka mu 2017, ibigo 13 byonyine nibyo byerekanye iki gikombe. 40 birimo na bagenzi bacu RBA bo mu Rwanda, ntabwo berekanye iri rushanwa. Ku irushanwa rya Afurika, ibi birababaje. CAF iri kwitwara nk’aho atari impuzamashyirahamwe yo muri Afurika.”

“Nyakubahwa twemerere tugusabe ko waba umuvugizi wacu ku rwego rw’abakuru b’ibihugu kuri iki kibazo by’umwihariko.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibi binyamakuru bigira ibibazo byo kubona uburenganzira bwo kwerekana amarushanwa abera ku mugabane wa Afurika kubera uburyo isoko ryubatse, akaba ari ikibazo kigomba gukemurwa.

Yagize ati “Turashaka ubumwe bwa Afurika bukora. Birababaje kuba uburenganzira bwo kwerekana Abanyafurika, bakinira muri Afurika butangwa n’abandi hanze y’umugabane. Ntabwo ari ikintu twakwishimira rwose. Ubuse twakomeza gukora gutya kugeza ryari?”

“Hari ibihugu byinshi byishyura kugira ngo bibone ubu burenganzira ku mashusho. Amafaranga si ikibazo. Kuki se tutakoresha ubwo bushobozi mu kugira ubwo burenganzira ubwacu bityo tukanagabanya igiciro?”

Yavuze ko Abanyafurika batakomeza kubabazwa n’ibibazo byabo ngo bagarukire aho gusa, kuko bazi icyo gukora kugira ngo ibyo bihinduke.

Hakenewe ishoramari mu bitangazamakuru

Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose abanyamahanga aribo bafite uburenganzira ku ruvugiro rw’Abanyafurika, nta gihe abatuye uyu mugabane bazigera bavuga inkuru zabo ubwabo.

Yakomeje agira ati “Nta kuntu abantu bo hanze y’umugabane aribo babwira abaturage ba Afurika ibiberekeyeho. Icyo bakora ni uko bakwereka ko babikora neza, bagahitamo bake muri twe nabo bishimiye kuvuga Afurika uko abo hanze bayifuza.”

Yabajijwe uko byagerwaho mu gihe abanyamahanga bafite ubushobozi bw’amafaranga kurenza abanyafurika, kugeza aho batanabasha guhangana ku Isoko.

Yasubije ati “Dukeneye ko ibihugu, abantu, u Rwanda, ikindi icyo aricyo cyose, bashyira amafaranga mu bitangazamakuru byacu. Ubundi ikizaba cyiza ni igihe twahuriza hamwe mu nyungu z’umugabane wacu.”

Mu bindi abayobozi basabye Perezida Kagame ni uko AUB nk’Umuryango uhurirwamo n’ibigo by’ibihugu byose bya Afurika, yahabwa umwanya w’indorerezi mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe