inkuru zigezweho
   

Abayobozi ba REB birukanywe bashobora no kuzakurikiranwa n’inkiko ku bwo gusuzugura Leta

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-04-12 09:20:19

yasuwe inshuro:105


Abayobozi ba REB birukanywe bashobora no kuzakurikiranwa n’inkiko ku bwo gusuzugura Leta


Minisiteri y’Uburezi iravuga ko abayobozi barindwi bo mu kigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB/Rwanda Education Board) baraye birukanywe n’Inama y’Abaminisitiri, barengaga ku biteganywa na Leta birimo kwihutisha ikorwa ry’impamyabumenyi z’abarangije amashuri yisumbuye kandi bakazikoresha hanze mu gihe biteganywa ko zikorerwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura avuga ko byafataga imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo impamyabumenyi z’abarangire amashuri yisumbuye zikorwe.

Avuga ko amakosa y’aba bayobozi birukanywe kubera ko kutuzuzaga inshingano zabo, yagiraga ingaruka mbi ku bana b’u Rwanda.

Dr Mutimura ati: "Bigatuma abanyeshuri benshi barangije secondaire ya gatandatu batabona amahirwe ajya mu mashuri makuru hirya no hino ndetse ntibiteze imbere politiki ya Leta yo kugira ngo umutungo wose w’igihugu uhame mu gihugu muri gahunda ya Made in Rwanda."

JPEG - taille ko
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yahagaritse ku kazi abayobozi bakuru batanu mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB), barimo Dr. Musabe Joyce wari ukuriye Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho na Dr. Tusiime Rwibasira Michael wari ukuriye ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi.

Mu bandi bayobozi bahagaritswe harimo Mujiji Peter wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo Rusange, Karegesa Francis wayoboraga Ishami rishinzwe Imari na Bagaya Rutaha wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amasoko.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe