inkuru zigezweho
   

Amavubi U20 yanganyije na Kenya iwayo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika


yasuwe inshuro:1


Amavubi U20 yanganyije na Kenya iwayo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika


Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, yihagazeho imbere ya Kenya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’iyi myaka kuri iki Cyumweru, zinganya igitego kimwe kuri kimwe ibifashijwemo na rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague.

Kenya yari imbere y’abafana bayo ni yo yabonye igitego mbere, ku munota wa gatandatu gitsinzwe na Richard Odaga.

Amavubi atozwa na Mashami Vincent ntiyacitse intege kuko yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ashaka kwishyura biza kuyihira mu minota ya nyuma y’umukino ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

Ni umusaruro mwiza kuri iyi kipe yari imaze icyumweru n’iminsi mike itangiye gukorana imyitozo kuko mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hagati ya tariki 21 na 22 z’uku kwezi, izaba isabwa gutsinda ariko no kunganya ubusa ku busa bikaba byayihesha gukomeza mu kindi cyiciro.

U Rwanda nirubasha gusezerera Kenya, ruzahura na Zambia ifite iki gikombe giheruka mu ijonjora rya nyuma. Iri rushanwa rizabera muri Niger mu 2019 rikazitabirwa n’amakipe umunani azaba yitwaye neza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Kenya: Humphrey Katasi (GK), Boniface Onyango, Yussuf Mainge, Ezekiel Nyati, Tom Teka, Alpha Onyango, Richard Odada, Vincent Wasambo, Musa Masika, Keegan Ndemi, Sydney Lokale

U Rwanda: Fiacre Ntwari, Prince Buregeya, Placide Aime Uwineza, Govin Marc Nshimiyimana, Christian Ishimwe, Saleh Nyirinkindi, Janvier Bonane, Saleh Ishimwe, Protais Sindambiwe, Rague Byikingiro, Bogarde Cyitegetse.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe