inkuru zigezweho
   

Baza AUNT CHAMPION uburyo bwagufasha kurera umwana wawe neza!

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2017-06-14 13:51:51

yasuwe inshuro:55


Baza AUNT CHAMPION uburyo bwagufasha kurera umwana wawe neza!


Umusomyi wa IJWI RYACU yatwandikiye ashaka inama ku mirerere y’umwana we, agira ati: "Nitwa MURUNGI ,mfite umwana w’umuhungu witwa JUNIOR SANO,afite imyaka itatu y’amavuko.Umwana wanjye yanga kurya ariko cyane cyane iyo njye na se duhari murugo. Aririza cyane rimwe rimwe kumwihanganira birangora nkamukubita inshyi, Iyo mukubise arira kurushaho bigatuma usanga ataka umutwe kubera igihe amara ari kwiriza."

AUNT CHAMPION, ndagusaba ungire inama uko nakwitwara kuri iki kibazo.

Inama za AUNT CHAMPION

Uraho neza MURUNGI.Murakoze cyane kutwandikira.ikibazo cyawe ntago cyoroshe nkuko abantu benshi babikeka.Kurera umwana neza ni inshingano ikomeye ku mubyeyi uwariwe wese ukunda umwana we.Umwana akenera ibintu byinshi kugira ngo akure neza,umwana akenera kurya,kunywa,gukina,kwiga ,kuruhuka n’ibindi ,gusa ikiruta ibindi byose umwana akenera akenera “umubyeyi”.

Watubwiye ngo umwana wawe arya iyo wowe na se mudahari.Ese nkubaze,ni iki kikwemeza ko iyo udahari umwana wawe aba yariye koko?ni umukozi se,ni abandi bantu baba murugo uba wamusigiye baguha amakuru?njyewe sinemeranywa n’amakuru uhabwa.Umwana wariye neza ahorana ibyishimo,agahora ubona ari gukina,ibi bigatuma atabona umwanya wo kwiriza.Kuko uzasanga inshuro nyinshi umwana atajya apfa kurira ahubwo aba afite ikimuriza,wasanga ubyita kwiriza kandi umwana aba ashonje.

Kurundi ruhande ,yego bibaho cyane umwana akaba afite imyitwarire yo kuruhanya iyo abona ababyeyi be . Gusa nabyo ni ubutumwa,kuko umwana abikora kuko aba akeneye ko umubyeyi we amwitaho amwereke ko amukunda. Niyompamvu rero,ugomba guhera uyu munsi , ugafata isahani wowe ubwawe ukagaburira umwana wawe , kugira ngo ugende unamenya icyo umwana wawe akunda kurya namayeri yo kumugaburira.Bizakugora muntangiriro ariko umwana agenda amenyera kurya ku neza kandi bizagushimisha.

IBIHANO

Umwana wese akenera umubyeyi mwiza kugira ngo abone uburere bumukwiriye. Umwana arakosa kandi umwana muzima utarwaye arakubagana. Ni byiza gutoza umwana kumvira, wamubwira oya, akumva ko ari oya nyine, iyo byanze uramuhana.

Guhana umwana si ukumukubita inshyi Magana ninkoni Magana…dore ingero zibihano ushobora guhanisha umwana.

Ese umwana wawe yanze kurya? Zimya televiziyo ntazongere kureba dessin anime kugeza azagusabe imbabazi akwemerere kurya.

- mwake igikinisho akunda
- mwereke ko utishimye
- mubwire ko utazamugarura hahandi mwajyanye akishima

Iyo bibaye ngombwa ,umwana akubitwa akanyapfu.Ariko nyuma ukamusobanurira impamvu wamukubise umureba mumaso.nyuma yibyo mukiyunga ukongera ukamukinisha yakora ikosa ukamwongeza kugeza ubwo azajya atinya gukosa

ibitekerezo

JANET
2017-11-15 13:22:48

MURAKOZE NCUTI .MURAMFASHIJE GUSA MUZADUHE E-MAIL YO KUBANDIKIRAHO

tanga igitekerezo cyawe