inkuru zigezweho
   

Biravuwa ko Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert yatawe muri yombi na Polisi yo muri Afurika y’Epfo


yasuwe inshuro:673


Biravuwa ko Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert yatawe muri yombi na Polisi yo muri Afurika y’Epfo


Ivan Minnaert utoza Rayon Sports ashobora kuba afungiye muri Afurika y’Epfo akekwaho ubwambuzi yakoze mu ikipe yahoze atoza muri iki gihugu.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo, aravuga ko Ivan yatawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Polokwane muri Johannesburg akurikiranyweho ubwambuzi mu ikipe yahoze atoza ya Black Leopards.

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko bataramenya ibyo gufatwa kwa Ivan ariko ku wa Mbere yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo ababwira ko ahafite urubanza azaburana akagaruka bitarenze kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati: "Yagiye muri Afurika y’Epfo, yasabye uruhushya kuko afiteyo urubanza. Tumutegereje uyu munsi kuko nibwo agomba kugaruka, ibyo gufungwa kwe ntabyo ndamenya."

Amakuru ava muri Afurika y’Epfo ni uko Ivan ariwe wari wareze ikipe ya Black Leopards ko yamwirukanye bitubahirije amategeko ariko ubwo yitabaga akaba ari we wahise atabwa muri yombi kubera ikirego cy’iyi kipe na yo imushinja ubwambuzi.

Uyu mutoza yari yareze Black Leopards mu kanama nkemurampaka ka Shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC) ariko ubwo yageragayo yasanze ikipe yo yaratanze ikirego muri Polisi ari na yo mpamvu yahise atabwa muri yombi.

Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru.

Uyu mutoza umaze amezi abiri ahawe Rayon Sports yayifashije gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ndetse no mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ayifasha gutsinda Costa do Sol ibiteg 3-0 mu mukino wa mbere w’ijonjora rya nyuma, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe