inkuru zigezweho
   

CNLG iri kuganira na Kiliziya Gatolika ku buryo isomo ry’amateka ya Jenoside ryakwigishwa muri Seminari


yasuwe inshuro:16


CNLG iri kuganira na Kiliziya Gatolika ku buryo isomo ry’amateka ya Jenoside ryakwigishwa muri Seminari


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko hari gukorwa ibiganiro na Kiliziya Gatolika, harebwa uburyo mu masomo atangirwa mu mashuri yayo yigisha iyobokamana azwi nka Seminari hashyirwamo iryigisha ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Bizimana yabigarutseho ku wa 10 Mata 2018, ku Biro Bikuru bya Polisi y’u Rwanda, ubwo yatangaga ikiganiro kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muyobozi yatangaga inyunganizi ku gitekerezo cy’umupolisi wabajije ati “Ndavuga ku mashuri yigisha ibijyanye n’iyobokamana. Mu gihe cy’ubukoloni, abakoloni baje bakerekana ibitandukanya abantu […]mu mashuri yigisha iyobokamana naho bakwiye kurishyiramo(Isomo ry’amateka ya Jenoside) kuko bagira uruhare mu kwigisha abantu benshi. Iyo agiye akigisha ibyo yize mu idini gusa, agashyiramo n’ibye ariko ibijyanye no kwibuka Jenoside ntabigarukeho numva iyo ngingo ikwiye kwitabwaho.”

JPEG - taille ko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène

Dr Bizimana yasobanuye ko hari ibikorwa mu rwego rw’uburezi hagamijwe ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi amenyekana mu bakiri bato.

Gusa ngo byajemo imbogamizi zo kuba nyuma ya Jenoside harabanje kubura abarimu bafite ubushobozi n’ubushake bwo kuyigisha uko ari n’uko yagenze kuko benshi mu bari bahari bari bararanzwe nayo, kubura imfashanyigisho z’ayo mateka kuko ibitabo by’ayo byinshi byari byaranditswe n’abafite ingengabitekerezo nka Padiri Nahimana Ferdinand, bisaba kubanza gukosora ayo mateka no guhugura abarimu bashobora kuyigisha.

Mu byakozwe, harimo gutegura integanyanyigisho zikubiyemo ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zigendana n’ibyiciro by’abanyeshuri, birimo n’amakuru yatangiwe mu Nkiko Gacaca n’izindi manza zaburanishijwe mu zindi nkiko, guhuriza abarimu mu itorero n’ibindi.

Dr Bizimana yakomeje asobanura ko bari kuganira na Kiliziya ku buryo muri za Seminari zigisha abazaba abapadiri bogeza ubutumwa bwiza bw’Imana mu baturage, bajya banahabwa isomo ryihariye kuri Jenoside.

Yagize ati “Aha turacyaganira na Kiliziya Gatolika kugira ngo turebe ko aya masomo nayo yakwigishwamo. Icyo twamaze kumvikanaho kandi gifite umusaruro, ni uko nk’ibiganiro turimo dutangira aha mu cyumweru cy’icyunamo, no mu maseminari birahari. Iya Nyakibanda, barabigira tukoherezayo abantu bakajya kubaganiriza nabo bakababaza ibibazo, kugira icyo cyiciro cy’Abanyarwanda kijyane n’umurongo igihugu kirimo.”

“Gahunda z’igihugu nabo bazigire izabo. Ubu twarabitangiye kandi birakorwa, tukabona biri ku rwego rushimishije, ubwo no ku masomo areba amateka ndizera ko naho bizahagera kuko n’aho tumaze kugera ni intambwe ishimishije.”

Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Mgr. Philippe Rukamba, yavuze ko babisabwe kandi ko bumva kubishyiramo ntacyo bitwaye.

Yagize ati “Ni igiterezo ntiturabiganira neza ariko numva ntacyo bitwaye. Ni ukuvuga mu iyobokamana ni ukwibutsa abantu ko Jenoside aricyo cyaha gikuru kibaho kiruta ibindi ku Isi no mu bijyanye n’amategeko y’Imana, kuko urabona kera mu iyobokamana ntaho bavugaga ibyerekereranye na Jenoside yari itarabaho. Ariko ubundi twagombye kubyandika.”

“Ni ikintu gito cyo kongeramo, ni amagambo atari menshi cyane, kuvuga icyaha cya Jenoside icyo aricyo, hanyuma kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi, nabyo bishobora kujyamo bikaba isomo rigaragara nk’uko rishobora kuba isomo ahandi mu bijyanye n’amateka y’igihugu.”

Gusaba gushyira isomo ry’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu masomo ahabwa abiga muri za Seminari, bije bikurikira umwanzuro Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe mu 2016, ikemera gusaba imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside.

Mu ntangiriro za 2017 kandi ubwo Perezida Kagame na Madamu bagiriraga uruzinduko i Vatican, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, nawe yemeye gusabira imbabazi Kiliziya n’abayoboke bayo barimo n’abihayimana batwawe n’urwango n’ubugizi bwa nabi, bagatatira inshingano zabo z’iyogezabutumwa bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe