inkuru zigezweho
   

Commonwealth Games: u Rwanda rutashye amara masa


yasuwe inshuro:28


Commonwealth Games: u Rwanda rutashye amara masa


Mu mikino ya Commonwealth Games yaberaga Gold Coast muri Australia amakipe yaserutse ahagarariye u Rwanda arataha nta mudari w’izahabu, umuringa cyangwa feza n’umwe atahanye. Ahubwo barataha batuzuye kuko hari uwatorotse muri bo.

Uwari usigaye gukina bwa nyuma ni Alexis Nizeyimana muri Marathon (42Km) ariko ntiyashoboye kurangiza. Yavuze ko umubiri wananiwe kwihanganira ubushyuhe.

Ati “twageze muri competition ngifite ikizere, kugera muri demi marathon ya mbere nari meze neza, ariko tumaze kuyirenga nagize ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi numva umubiri wanjye urimo uruma, haranshyuhira cyane noneho ngira n’ikibazo cy’inkweto nakoreshaga nazo ziranshyuhira nsukamo amazi biranga, umwuka wari ushyushye cyane birangora cyane umubiri uranga. Aha hari hashyushye birenze wagira ngo ni mu muriro.”

Alexis yaviriyemo kuri 36Km ubwo ngo yumvaga umubiri wanze burundu. Mu bakinnyi 25 hashoje 17 gusa.

Aha muri Marathon uwa mbere yabaye Shelley Michael wo muri Australia wakoresheje 2h16min46sec akurikirwa na Munyo Solomon wo muri Uganda wakoresheje 2h19min02sec.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo iyi mikino yasojwe, abagize ikipe y’u Rwanda bose hamwe (17) basoje nta mudari n’umwe begukanye.

Mu kwiruka 5.000m, Sugira James yabaye uwa 7 akoresheje 14’03”51, Tuyishire Christophe aba uwa 14 akoresheje 14’39”29 mu bakinnyi 17.

Kuwa gatandatu ubwo abasiganwa ku magare bari bitezweho kugira uwo begukana nabo byaranze.

Jean Claude Uwizeye niwe wahanyanyaje aba uwa 21 mu bagabo basiganwa ku muhanda. Muri bagenzi be batanu bari bahagarariye u Rwanda, Valens Ndayisenga na Jean Paul Rene Ukiniwabo ntibabashije kurangiza isiganwa.

Naho Didier Munyaneza yabaye uwa 23, Bonaventure Uwizeyimana (24) Joseph Areruya aba uwa 37.

Mu magare nanone mu bagore Beatha Ingabire na Magnifique Manizabayo bombi ntibigeze babasha kurangiza isiganwa rya 112Km.

Muri Beach Volleyball Charlotte Nzayisenga na Denyse Mutatsimpundu bari bahagarariye u Rwanda batsinzwe imikino ibiri bakinnye na New Zealand ndetse na Vanuatu hombi seti ebyiri ebyiri ku busa, bavamo nta mudari.

Mu gusiganwa ku maguru mu bagore Nishimwe Beata muri 1 500m ntiyarangije isiganwa, Salome Nyirarukundo (10 000m) we yafashe umwanya wa 11.

Mu guterura ibiremereye mu bamugaye Vedaste Niyonzima yateruye ibiro 142 ntiyabirenza aba uwa cyenda (9). Uwamutozaga Jean Paul Nseungiyumva we yahise atoroka.

Abagize ikipe y’u Rwanda barava muri Australia kuri uyu wa kabiri tariki 17 Mata batashye amara masa.

Muri rusange mu basiganwa batangaza ko bananiwe kwitwara neza kubera ikirere gishyushye bikabije cy’aho bakiniraga Gold Coast hafi y’inyanja.

Kuva 2010 u Rwanda rwatangira kwitabira imikino ya Commonwealth games i Delhi mu Buhinde, nta mudari u Rwanda ruregukana muri iyi mikino.

Abakinnyi b’u Rwanda mu mikino itandukanye imikino nk’iyi iri imbere bazajyamo ni imikino olempiki ya 2020 izabera i Tokyo.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe