inkuru zigezweho
   

Dore ibintu abashakanye bagomba kwitaho kugira ngo babe mu rugo rwiza rurangwa n’ibishimo gusa

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2017-08-17 15:40:55

yasuwe inshuro:150


Dore ibintu abashakanye bagomba kwitaho kugira ngo babe mu rugo rwiza rurangwa n’ibishimo gusa


Aya ni amwe mu mabanga afasha abagore kubaka urugo rwiza ndetse bigatuma n’abagabo babo babakunda birenze igipimo kuko burya abagabo bakunda abagore babitaho cyane.

1. Kumenya imiterere y’umugabo wawe

Iyo umugore azi imiterere y’umugabo we amenya icyo akunda akanamenya icyo yanga, maze bigatuma amenya uburyo ki azajya amutwaramo, igihe yababaye akabimenya ndetse akamenya n’uburyo aza gukoresha ngo amuhishe ubwo burakari n’ibindi byinshi.

Ibi bizatuma urukundo umugabo akunda umugire we rwiyongera maze kandi bigafasha n’umugore kwigarurira umutima w’umugabo we.

2.Kumenya kujera umutungo w’urugo

Iki ni kimwe mu bintu byereka umugabo wawe ko uri umunyabwenge akabona ko udasesagura ahubwo ko ushaka ko urugo rutera imbere.

Aha nihamwe usanga abagore bakunda kwiba abagabo babo amafaranga ugasanga bayajyanye muri gahunda zidafite akamaro rimwe na rimwe ugasanga bitumye umugabo wawe agufashe nk’umuntu usesagura ari nabyo bizakurura amakimbirane mu rugo ni ntambara z’urudaca.

3.Kugira cyangwa kugisha inama umugabo wawe

Burya umugabo akunda umugore umwitaho nko mugihe ubona ko yaheranywe n’ibibazo, burya rero wowe mugore ujye umwegera umubaze neza ibibazo afite maze umwereke ko wifanyije nawe kabone n’ubwo byaba bikomeye cyane bihita bitangira koraha kuko aba abona ko umwitayeho.

Nawe rero mugore ujye ukunda kugisha Inama umugabo wawe mu gihe ufite ikibazo runaka kuko bituma abona ko ntacyo umuhisha maze akarushaho kukugirara ikizere.

4. Kumenya inshingano zawe nk’umugore

Hariho abagore batajya bamenya inshingano zabo nkabamutima w’urugo, ugasanga umugore ntamenya ko umugabo we avuye kukazi ashonje ngo ahereko ajye gutegura ku meza, ahubwo ugasanga arashaka ko umugabo ariwe ubikora , mu byukuri izo ziba ari inshingano zawe uba ugomba gukora wowe mugore.

Sibyo gusa hariho n’abagore baharira abakozi babo imirimo yose irimo nigomba gukorerwa umugabo ,ugasanga umukozi niwe usasira sebuja, akamuterera ipasi n’ibindi ari nabyo usanga umugabo atagikunda ahubwo ugasanga atangiye kwikundira umukozi kuko ariwe umwitaho.

5. Gukunda cyane umuryango w’umugabo

Akenshi iyo Pasiteri cyangwa Padiri ari gusezeranya abagiye kurushinga, avuga ayamagambo ati: wowe mugore ubwo wemeye gusiga so na nyoko ugahitamo gusanga umugabo wawe ngo muzabane akaramata…

Ariko icyo bishatse kwerekana nuko ubugomba kwita aho ugiye kurusha aho uvuye, bityo rero iyo umugabo abona ukunda umuryango birushaho kubona ko murikumwe iteka ryose.

Wowe mugore nuramuka ukoze ibi bintu bitanu weretswe haruguru bizagufasha kubaka urugo rwiza kandi wigarurire umutima w’umugabo wawe kuko bizatuma akubonamo umugore w’umunyabwenge.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe