inkuru zigezweho
   

Dr Munyakazi woherejwe n’Amerika ubu ari kuburanira i Kayenzi aho yakoreye ibyaha


yasuwe inshuro:4


Dr Munyakazi woherejwe n’Amerika ubu ari kuburanira i Kayenzi aho yakoreye ibyaha


Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rwamanuye urubanza rwa Dr Léopold Munyakazi i Kayenzi mu karere ka Kamonyi aho ashinjwa ko yakoreye ibyaha bya Jenoside. Uyu mugabo, woherejwe na USA mu 2016, ubu niho ari kuburanira humvwa abamushinjura. Muri Nyakanga umwaka ushize yakatiwe gufungwa burundu.

Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi. Dr Munyakazi yari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Micombero Desiré.

Dr Munyakazi ubwe niwe wasabye ko azanwa aha iwabo mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Kayenzi muri Kamonyi.

Ahawe umwanya, Dr Munyakazi yavuze ko yifatanyije n’abarokotse Jenoside muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

JPEG - taille ko
Dr Munyakazi ari kuburanishirizwa aho aregwa ko yakoreye ibyaha

Yashimye cyane urukiko Urugereko rw’uru rukiko rwemeye ubusabe bwe ko azanwa hano hakumvwa ubuhamya bw’abamushinjura.

Uyu munsi harumvwa abatangabuhamya bane bashinjura Dr Munyakazi hano i Kayenzi, abamushinja 22 bo bazumvwa ejo mu rukiko i Kigali kuko ngo basabwe kurindirwa umutekano.

Uwa mbere wumviswe ni Asteria Nyirarukundo wavuze ko yamubonanye imbunda muri Jenoside ariko ngo amakuru afite ni uko ntawe yayicishije.

Nyirarukundo yavuze kandi ko Munyakazi ngo yatangaga amakuru kuri Radio, bamubajije bati ni iyihe Radio ati “ni yayindi yatanyaga abanyarwanda.”

Yavuze Munyakazi yaje aha iwabo agasanga abantu benshi baramaze kwicwa kandi azi ko nta ruhare yabigizemo. Ati “nta kintu nzi Munyakazi yakoze.”

Abashinjacyaha babazaga uyu mutangabuhamya ibibazo akabisubiza asubira mu byo yavuze mbere ko nta ruhare azi Munyakazi yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubanza rukomeje ubu humvwa abandi batangabuhamya batatu bashinjura uregwa.

Umutangabuhamya wa kabiri wumviswe Urukiko rwamusabye gutanga amakuru y’ibyo azi gusa kuko ngo ubuhamya bwe bwo gushinjura bwaba bushingiye ku marangamutima kuko acumbitse mu nzu za Dr Munyakazi.

Uyu nawe yavuze ko nta ruhare azi Munyakazi yagize muri Jenoside gusa yahamije ko nawe abizi ko Munyakazi yari afite imbunda muri Jenoside.

JPEG - taille ko
Abaturage b’i Kayenzi baje gukurikirana urubanza rwa Dr Munyakazi

Dr Léopold Munyakazi yagejejwe mu Rwanda muri Nzeri 2016 yoherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika avanywe aho yabaga i Baltimore muri Leta ya Maryland, avuga ko yashimuswe kuko bamuzanye akiri kuburana ndetse ko hari ubujurire bwe bwari bukiri mu nkiko zari zitarafataho ibyemezo.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza yemeza ko ibyemezo byagiye bifatwa n’inkiko yaburaniyemo agejejwe mu Rwanda bikwiye guteshwa agaciro ngo kuko arengana.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Komine Kayenzi, yarajuriye anasaba ko yaburanishwa Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru akaburanira aha i Kayenzi. Ari naho uyu munsi yatangiye kuburanishirizwa.

Mu maburanishwa yabaye mu nkiko zindi Dr Munyakazi hari aho yanze kuvuga neza neza mu rubanza, hari n’aho yavuze ko atahanirwa Jenoside kuko iba nta tegeko riyihana ryariho.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe