inkuru zigezweho
   

FERWAFA na MINISPOC ku gitutu gikomeye bashyizweho na FIFA ngo bishyure Jonathan Mckinstry

yanditswe na:Nelly kuwa:2019-04-15 14:24:07

yasuwe inshuro:0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryategetse FERWAFA na MINISPOC kuba bamaze kwishyura Jonathan Mckinstry, wahoze ari umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, akayabo k’amadorari $260.000 baubereyemo, mu gihe tarengwa cy’iminsi 11 gusa.

Nk’uko TV na Radio 10 yabitangaje FIFA yategetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) kuba bamaze kwishyura $260.000 bitarenze tariki ya 26 Mata 2019 batabyubahiriza u Rwanda rugahagarikwa mu mupira w’amaguru.

Aya amafaranga Jonathan Mckinstry yishyuza u Rwanda, yaje nyuma y’uko rutubahirije ibikubiye mu masezerano bari bafitanye kandi bakamwirukana bidakurikije amategeko.

McKinstry yirukanwe nyuma y’umwaka n’igice atoza Amavubi, yari yazindukiye mu kazi ndetse amaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuzaga kuzakoresha ku mukino Amavubi yari afitanye na Ghana mu guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika cya 2017.

Uyu mutoza yirukanwe azira gusubiza ikipe y’igihugu inyuma kuko ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA aho kuva yafata ikipe ayisanze ku mwanya wa 68 ku Isi yirukanwe igeze ku mwanya wa 121.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe