inkuru zigezweho
   

Gasabo: Umusore yishwe yitabiriye ibirori by’isabukuru y’inkumi

yanditswe na:Ijwiryacu kuwa:2019-03-14 10:23:19

yasuwe inshuro:372


Umurambo w’Umusore witwa Rwamuningi w’imyaka 27 wabonetse ahagana saa moya z’igitondo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi hafi y’aho yari yaraye aje mu isabukuru y’amavuko y’inkumi bahoze baturanye hano. Uyu musore birakekwa ko yishwe n’umushito bamujombye mu gituza ugahinguranya umutima.

Vincent Niyotwizera umuyobozi w’Akagari ka Ruhango yavuze ko mu gitondo ari bwo yatabajwe n’ababonye umurambo, yahagera agasanga ni umusore wishwe atewe akuma gato (haracyekwa umushito) mu gituza kakagera ku mutima. Ngo nta handi umubiri we ufite igikomere uretse aho mu gituza hatobowe n’akuma gasongoye.

Biravugwa ko uyu musore yari yaje mu isabukuru y’umurundikazi bahoze baturanye muri iki gipangu (urugo rurimo inzu nyinshi zikodeshwa) na we yahoze atuyemo mbere y’uko yimukira ku Kimisagara.

Bivugwa ko uyu musore yagiranye amakimbirane na bagenzi be bakarwana, bamwe bavuga ko bapfuye uyu mukobwa wari wagize isabukuru.

Umuyobozi w’Akagari yavuze ko abaturiye hano bamubwiye ko nijoro aba basore bari basinze bigaragara muri ibyo birori maze bikaza kumvamo imirwano ari nayo ngo yaba yavuyemo uru rupfu.

Uyu muyobozi avuga ko bishoboka ko habayeho gutabaza ariko abaturanyi ntibabikore ari nayo mpamvu umurambo w’uyu musore wabonetse bucyeye mu gihe imirwano yabaye bwije.

Niyotwizera ati: "Abaturanyi bakwiye kurangwa n’umutima wo gutabarara, bakareka iby’i Kigali byo kuba ntibindeba."

Uyu muyobozi avuga ko koko bivugwa ko uyu musore yaba yishwe mu mirwano y’abasore bapfuye uyu mukobwa wagize isabukuru, ariko avuga ko ntawabyemeza neza.

Kugeza biravugwa ko umusore umwe, n’uyu mukobwa wagize isabukuru nibo bafunze mu gihe hatangiye gukorwa iperereza kuri uru rupfu.

Gusa umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) yatangarije ikinyamakuru IJWI RYACU ko bohereje abakozi b’uru rwego gukora iperereza, ngo nbamara kumenya ababa bihishe inyuma y’uru rupfu rwa Rwamuningi baraza kubitangaza.

Yagize ati: "Ubu ntacyo ntagutangariza, ntacyo ndamenya. Twoherejeyo abashinzwe iperereza nitumara kubona amakuru ahagije turabibatangariza."

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe