inkuru zigezweho
   

Guhangana kwa Amerika n’Ubushinwa mu by’ubucuruzi bitangiye gufata indi ntera

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-04-06 11:22:28

yasuwe inshuro:12


Guhangana kwa Amerika n’Ubushinwa mu by’ubucuruzi bitangiye gufata indi ntera


Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’Amerika yongeye gutegeka ko ibicuruzwa bituruka mu bushinwa byinjira muri Amerika, ko byongererwa ibiciro bikagera kuri miliyari 100 z’amadorali y’Amerika nyuma y’uko kandi mu bihe bishize ibi biciro nabwo byari byazamuwe kuri miliyari 50 z’amadorali y’Amerika.

Nyuma y’iki cyemezo, ubushinwa nabwo bwahise buvuga ko ntakibazo bufite ndetse ko bwiteguye kwishyura aya mafaranga ngo kubw’inyungu z’ubukungu bw’igihugu cyabo.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa, bwana Gao Feng yabwiye BBC ko ntabwoba bafite bwo guhangana n’Amerika muri iyi ntambara y’ubucuruzi, ikomeje guhindura isura hagati y’ibi bihugu byombi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ubushinwa nabwo buherutse kuzamura imisoro ku bicuruzwa birenga 128 bituruka muri Amerika, byiganjemo ingurube n’imivinyo, ku kigero cya 25% nyuma y’aho n’Amerika nayo yari yabanje kuzamura imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa bigizwe n’ibikoresho byo kubaka n’ibyuma bikozwe muri Aluminiyumu.

Iki cyemezo cy’ubushinwa ngo cyahise kigira ingaruka ku bicuruzwa biva muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 3 z’amadorali y’Amerika guhera uwo munsi cyashyizweho.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe