inkuru zigezweho
   

IMPAMBA

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2017-05-18 12:21:40

yasuwe inshuro:130


IMPAMBA


‘iyi nkuru ni iyumukobwa GAELLE ,umukobwa wimyaka 26 wahuye numuhungu wibyifuzo bye…..hmmmm ese amahitamo ye aragoroye?

Nari ndi mumugi rwagati ahitwa kuri UTC,nasifuraga umumotard nshaka kutega moto.Nagiye kubona mbona imodoka yumweru irimo umuhungu mwiza rwose.Twakubitanye amaso ,agenda agumya andeba nkajya nkubitana amaso nawe hato na hato.Moto ingezeho kugira ngo nyurire nahise mbona wa muhungu ahagaze iruhande rwanjye…yari umuhungu mwiza wirabura ,muremure,useka neza .aransuhuza atangira byabindi byabahungu ngo uzi ko nkwitiranyije nanjye nti”sorry”,ngiye kurira moto ansaba nimero yanjye ,sinazuyaje muha business card yanjye mbona aranezerewe cyane.nawe ampa iye.ndayireba neza ndayitegereza nsanga amazina ye yitwa DYLAN NKUSI,

Bidatinze yahise amamagara,aranshimira ati wakoze cyane kuba wanyemereye nkatunga nimero yawe,ariko nshaka kugusaba ikindi kintu kimwe ndakwinginze unyemerere tubonane nyuma yakazi.

Mubwira yuko nza kumuhamagara nimbona yuko biri bunshobokere.Guhera kuri iyo saha ntiyamaye amahoro,yagumye ampamagara ambaza uko nabyanzuye.Saa saba zigeze natunguwe no kumubona angenzeho aho nkorera,nibajije uburyo yahamenye numva biri kungora kubyumva ndabimubaza,mu ijwi ryiza aransubiza ati”ndahiriwe kongera kukubona ndifuza ko umenya ko ngukeneye,hari ikintu cyambayeho ubwo nakubonaga ku nshuro yanjye ya mbere kuva navuka”

Umutima wanjye wuzuye ukunezerwa numvaga ndyohewe no kubona umuhungu wigikundiro anyishimiye ariko nkihagaraho nkamwereka ko ntakirikumbaho.Yaje azanye umutobe wumwembe(mango juice),chocolate ,namafiriti .ndabitegura turasangira,wabonaga tumaze nkimyaka itanu tuziranye ntawari gupfa kumenya ko ari umunsi wa mbere duhuye.Twaraganiraga turebana mu maso ,agaseko ari kose ukabona ko twese har’ikirikutubaho.Tumaze gusangira byabaye ngombwa ko agenda nanjye nkakomeza akazi.

Naramuhobeye musoma ku itama nti”thank you very much ,I am happy for you”,akimara kurenga umuryango ,ibitekerezo byanjye byari kuri DYLAN(DILANI).Nakomezaga gusubira mubiganiro twagiranye nkagumya mwenyura nisetsa njyenyine.Nari ndi mu rukundo nubwo narindikwihagararaho.

Ku mugoroba ndi murugo ,Dylan arongera aramamagara,ansaba ko kuwa gatanu twazasangira ifunguro rya nimugoroba”dinner”,ndabimwemerera,twamaze nkisaha yose tuvugana.amagambo nijwi rye ryiza rigakomeza kwemeza umutima wanjye ko ndi mu rukundo.

Ku wa gatanu bigeze ,nyuma yakazi ,Dylan arampamagara anyibutsa gahunda dufitanye,mubwira ko nyibuka rwose,ansaba ko nimara kwitunganya ko namuhamagara akaza kumfata.Ndataha ngeze murugo mbanza kuruhukaho amasaha abiri,nyuma nditunganya ndamuhamagara aza kumfata turagenda.Nibwo bwa mbere mu buzima bwanjye nari ngeze muri hotel “DES MILLES COLLINES”

Nahagiriye ibihe byiza,narebaga umuhungu turi kumwe nkumva mfite umutekano.Indoro ye yambwiraga ko ndikumwe numuhungu wicyerekezo.Nyuma yo gusangira nibiganiro byinshi twafashe umuhanda turataha…

Hashize amezi abiri yose ,dusohokana,tujyana muri sport ,dusangira ariko ntawurabwira undi ko amukunda.

Ijoro rimwe tuvuye mugitaramo ,tugeze murugo,musukira amazi mukirahuri,ngiye kukimuha ntiyafata ikirahuri ahubwo afata njyewe arankomeza,ubwoba buranyica kuko yamfatanye imbaraga nyinshi maze arambwira”gael,harikintu nifuza ko umenya……”mfite ikibazo gikomeye kandi byaba byiza tugendanye ariko ubizi…

Ese ni ikihe kibazo Dylan afite ,gaelle agomba kumenya,naho mucyumweru gitaha

ibitekerezo

mwari
2017-05-26 14:33:41

Mbega inkuru nziza, wakomerejeho ukatubwira koko uko byagenze?

2017-08-07 17:25:27

Iyi nkuru irashimushije sana

tanga igitekerezo cyawe