inkuru zigezweho
   

IMPAMBA IGICE CYA KANE

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2017-11-24 09:30:02

yasuwe inshuro:83


IMPAMBA IGICE CYA KANE


Duheruka CYNTHIA yahise yinjira arimo ararira mu gihe AGNES yabwiraga GAELLE ibya fiancée we wagiye hanze amusize atwite ndetse atanamusezeyeho.

Inkuru y’urukundo rwa GAELLE na DYLAN, ikomeza GAELLE agira ati: "DYLAN wantwaye umutima nasanze hari icyo yampishe. Nahisemo kuva aho vuba kuko umubabaro wa ANET nawo wankoze ku mutima. DYLAN wanjye yaramaze kugenda ,sinarimfite uburyo na bumwe bwo kuvugana nawe. Narimfite agahinda n’ikimwaro. Nibazaga imbaga yarimaze kumenya ibyacu ibyo bazavuga, kwiyakira byari bingoye.

Hashize iminsi itatu, natangiye kwiyakira , nibwo numvise ngaruye ubwenge, ndebye kuri telephone yanjye nsanga narahamagawe mfite ubutumwa bugufi 12, gusa siniriwe ndeba n’abambuze. Umuntu nifuzaga kuvugana nawe ako kanya ni CYNTHIA. Nahamagaye CYNTHIA telephone ye ntiyacamo, kuva mugitondo bigeze saa kumi umutima uranga ,mfata umwanzuro wo kujya kumureba.Ngeze iwe nsanga incuti yanjye CYNTHIA baramufunze akurikiranyweho icyaha cyubufatanyacyaha ubwo we na ANETH bageragezaga gukuramo inda ANETH yaratwite.

Nihutiye guhamagara CEDRO kugira ngo amfashe gushaka icyakorwa ,turahura tubivuganaho,tujya kumureba aho yarafungiye .Twasabye kuvugana nawe baramuduha atubwiza ukuri uko byagengenze gusa bagombaga kuburana umunsi wakurikiragaho.Naraye ijoro ryose nsenga mpangayitse nsaba IMANA ngo igire ubuntu barekurwe.Kubwa amahirwe kumugoroba wumunsi wakurikiyeho mpamagarwa mbwirwa ko CYNTHIA arekuwe….ohhhh byarumunezero kuri njyewe kuko kubura CYNTHIA mubuzima bwanjye byari ingorane.

CYNTHIA na ANETH bose baje kundeba iwanjye,tubiganiraho,gusa byari bigoye kubona icyo kuganira na ANETH kubera ibibazo yarafite.

ANETH yari umukobwa w’impfubyi,utagira uko ameze.yibazaga aho azabyara agashyira umwana atwite.Yarerwaga na nyirasenge we kandi wumunyamahane cyane,yibazaga uko agiye gutwara ubuzima bwe .Ibyo byose yabimbwiraga arira bikomeye kubyihanganira.Naramuhumurije musaba kugarura urukundo,agakunda umwana urukundo rwose asigaranye.Njyewe na CYNTHIA twaramuherekeje tumugeza iwabo kuko ntibigeze banamenya ko yafunzwe kuko iyo nkuru itabagezeho kuko na nyirasenge yari mubutembere mu bugande.

Muri iryo joro nibutse “IMPAMBA”ya CD DYLAN yansigiye.Numvaga ari igihe cyiza cyo kumva byose birimo nirengagije amabwiriza yose yampaye.Narabanjye ndiyuhagira ,nambara umwenda w’ijoro ubundi njya kuburiri bwanjye nshyiramo IMPAMBA ntangira kumva.

GAELLE, ese urankumbuye? ese ufite amatsiko yo kumva ikindi kumutima? wenda uriyumva nk’umuntu ucitse intege…ese urukundo rwakonje ? GAELLE mu rukundo habamo byinshi gusa ibyizana ni amarira nagahinda ariko icyifuzwa ni umunezero, mukunzi wanjye GAELLE, mu gihe cyose tutari kumwe uzarira cyereka nuhitamo kunezerwa kuko nibyo nkwifuriza. Ndagukunda uyu munsi, nutabyemera uyu munsi uzabyumva ejo, nutabyumva uri muzima, urukundo nkukunda ruzakuganiriza na nyuma yububuzima…”

Nisanze ndikurira numvaga ndikumva ikinyoma gusa,ariko umutima ukanga ukansaba gukomeza kumva amagambo ya DYLAN: “Ndagukunda Gaelle,nawe uzirengagize ibibazo byose unkunde,ndakwinginze ntuzave mu rukundo nkiri aho nagiye ndagusabye, uzankunde ibihe byose wirengagize kuba ndi kure yawe ,kuko nibyo nanjye nifuza kugukorera.”

Ako kari agace ka mbere,Gusa umutima wanjye washakaga kumva umukunzi.Muri njyewe niyumvishije nkiri murukundo rwose, uko numvaga ijwi rye niko niyumvaga ko nkikeneye kumwumva: “Mukunzi wanjye GAELLE,uhe agaciro kubura ikindi naguha,nkagusigira ijwi ryanjye rikwibutsa ko ari wowe mugore nkeneye mubuzima mfite nkiriho,ntuzante ku rugamba,uzandwanirire aho ntari kuko nanjye nzakubera aho uri…”ahangaha harandyoheye kuko ijwi rye ryaranyingingaga nkabyumva neza nkaho ndikumureba,umutima wanjye urambwira uti”wite kuri ANETH nkaho ari DYLAN urikumwitaho”ntibyanyoroheye kubyumva ariko nahise niyemeza gufata inshingano zose ANETH numwana atwite bakamererwa neza,niyemeje kurinda ANETH no kumukorera byose nakifuza gukorera umukunzi wanjye DYLAN.

Nshyiramo umuziki utuje ubundi ndasinzira. Kuva uwo munsi, ANETH ni we muntu wa mbere navugishaga akaba nuwanyuma navugishaga ngiye kuryama.Uko namaraga kumva IMPAMBA ya DYLAN naturaga ANETH urukundo rwose mfitiye DYLAN.

Nyuma yamezi atatu, inda ya ANETH yaritangiye gukura, sinari nakavuganye na DYLAN,Gusa kubona ANETH numwana atwite byari nko kubona DYLAN .

Igitondo kimwe ,mperekeza ANETH gufata ibizamini kwa muganga,kuko ntago yari amerewe neza.Tugezeyo,turinjira tuvugana na muganga ubundi bamufata ibizamini badusaba kugaruka kuza gufata ibisubizo saa cyenda.Turataha tujya murugo,saa cyenda zigeze dusubira kwa muganga,gusa tugezeyo muganga ansaba kuguma hanze kuko ashaka kuganira na ANETH byumwihariko.Nguma hanze ndategereza gusa mu minota nka mirongo itatu mbona abagangakazi babiri binjira biruka ,ngiye kubona mbona basohokanye na ANETH mu kagari,bamuhungiza,ubwoba buranyica,ndasara nanjye baramfata ,bamfata bambuza kwinjira aho bamujyanye,umuganga umwe anshira hasi atangira kumpumuriza ansobanurira ko biza kumera neza,,,,ndatuza ,gusa muminota mike mbona wamuganga wahoranye na ANETH mwirukaho mubaza uko bimeze.

Umuganga anjyana mu biro iwe, arambwira ati: ”humura nubwo bigoye birasanzwe turaza gukomeza kwita ku murwayi n’umwana cyane cyane nubwo ibisubizo by’ ibizamini bitameze neza rwose”

Ngo iki? ngo ibizamini bitameze neza?.............................

ibitekerezo

YASSI
2017-11-24 10:34:35

ntuzongere kubura...komeza utumare amatsiko

Rukundo
2018-01-10 21:09:39

Ko mutakomeje iyi nkuru se kandi iryoshye

tanga igitekerezo cyawe