inkuru zigezweho
   

IMPAMBA: Igice cya gatatu

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2017-06-13 11:40:04

yasuwe inshuro:141


IMPAMBA: Igice cya gatatu


DYLAN arafungura, buhoro buhoro ubona ko afite n’ubwoba, agikubita amaso ikirimo, umuhungu ararira!Yaramfashe ansoma mu gahanga, arampobera yanga kundekura.Nanejejwe cyane no kubona DYLAN anezererwa bikamurenga.Nari namuguriye AGENDA, ukiyifungura hari handitse aya magambo ”Mbwira uko wiyumva, mbwira nkaho turi kumwe.”

AGENDA yari isobanuye byinshi kuri njyewe no ku bucuti bwanjye na DYLAN. Numvaga nshaka ko DYLAN azahora yumva Atari wenyine, natekereje kuburyo bwose bwatuma buri munsi yibuka ko muzirikana, ko mukunda kandi ko mukumbuye. Nahisemo AGENDA kuko numvaga nizeye ko buri munsi DYLAN azajya ayandikamo icyo umutima we untekerezaho.

Amasaha amaze gukura, twasezeye ku bari baje, natwe turabashimira barataha. Mu gutaha CEDRO ni we wadutwaye, njye na DYLAN twicara inyuma, tugenda tuganira, urukundo rwaturyoheye. DYLAN na CEDRO bangejeje murugo maze nabo barataha.

Mbega ijoro…! Sinasinziriye, naraye numva ya magambo yose DYLAN yambwiye imbere y’imbaga y’abantu. Si njye warose bukeye, narabyutse nk’ibisanzwe nkora imirimo micye yo mu rugo, ubundi njya kureba DYLAN kumufasha gutegura ibikapu bye yagombaga gutwara. Twaririrwanye umunsi wose, telephone twazifunze kugira ngo hatagira uturogoya.

Ku wa mbere wari umunsi wo guherekeza DYLAN. Yagombaga kugenda saa tatu zijoro. Nirinze kubonana na we umunsi wose, namuhaye rugari kugira ngo abamukeneye bose bamubone. Ikigoroba kigeze aza kundeba iwanjye. Nari mfite agahinda muri njyewe, numvaga ndi mu nzoz,i sinumvaga ko umunsi ukurikiyeho DYLAN atazaba ari mu gihugu. Gusa nagombaga kwihangana kugira ngo ngire ibihe byiza mugihe gito twari dusigaranye. Amasaha yaricumye, isaha yo kujya ku kibuga cy’indege yarageze, ndamuherekeza mugezayo, nsanga ku kibuga hariyo n’abandi benshi baje kumuherekeza. DYLAN arabasezera, ni njye yasezeye nyuma ya bose, yarampobeye nanga kumurekura, tumara iminota itari micye duhoberana, twonkorerana mu matwi amagambo yo kuzirikana.

DLYAN ati: ”Ndagukunda GAELLE, ndagukunda buri munsi, ntuzanyibagirwe, ntuzibagirwe ibihe byose twagiranye. Uzibuke IMPAMBA naguhaye, ujye uyumva buri munsi nk’uko nabigusabye…”

DYLAN arandekura, ansoma ku kiganza ahita yinjira aho bakorera checking, ubwo natwe turataha. Kuva kuri uwo munota, nashize ivuga, naje mu modoka ncecetse kugera ngeze mu rugo. Ngeze mu rugo; ubuzima buranga, mpitamo kwigira ku nshuti yanjye CYNTHIA kugira ngo tugumane, ikibazo cyanjye kigabanuke.

Ngeze kwa CYNTHIA nsangayo abandi bakobwa batatu, umwe yarariraga, ariko mbona CYNTHIA atanyishimiye, asa nk’ushaka ko ngenda, ariko nanjye ngira amatsiko yo kumenya ikiri kuriza umukobwa mugenzi wanjye, numvaga namufasha.

Mbibajije CYNTHIA, yanga kunsubiza, arambwira ngo araza kunsubiza. Nkomeza kugira amatsiko, telephone ya CYNTHIA iza gusona ,CYNTHIA asohoka agiye kuyitaba. Nibwo nahise mbaza undi mukobwa wari uhari impamvu mbona ANET(uwariraga) ari kurira. AGNES arambwira ati: ”fiancée we yagiye hanze uyu munsi, yiriwe amutegereje ngo amusezere aramubura, ANET yagerageje guhamagara umuhungu kuva ejo ,ariko telephone ntiyanyuramo. Gusa ikiri kumuriza cyane ni uko yashakaga kubwira uwo muhungu ko amutwitiye umwana. Ni umuhungu mwiza, muremure, w’inyangamugayo. Ntibyumvikana ko yabikora!” Mu gihe AGNES arikumbwira ibyo, CYNTHIA yahise yingira mbona nawe arimo ararira….

Iyi nda ni iyande? Uyu se yaba DYLAN ra ! CYNTHIA se we arijijwe n’iki ? Ni ah’ubutaha…

ibitekerezo

Sankara Makuza
2017-06-15 13:04:36

Bega agastori keza...
I just want to thanks the writer of this story and also the people who built this web platform.
It is so amazing,
Keep it up

Nelly
2017-07-22 12:54:07

Aka kantu ni sawa p, ahubwo Champio turashaka numero (number) ikurikira.
Thankx

Byose
2017-08-08 12:39:05

Thx for previous story still wait amazing next story

tanga igitekerezo cyawe