inkuru zigezweho
   

IMPAMBA: Igice cya kabiri

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2017-05-26 15:03:48

yasuwe inshuro:127


IMPAMBA: Igice cya kabiri


Ijoro rimwe tuvuye mugitaramo ,tugeze murugo,musukira amazi mukirahuri,ngiye kukimuha ntiyafata ikirahuri ahubwo afata njyewe arankomeza,ubwoba buranyica kuko yamfatanye imbaraga nyinshi maze arambwira”gael,harikintu nifuza ko umenya……”mfite ikibazo gikomeye kandi byaba byiza tugendanye ariko ubizi…

Naramufashe ndamuhobera cyane musaba ko ambwira ikibazo icyaricyocyose afite kuko numvaga niteguye kubyakira.Yitsa imitima ubugira kenshi,birangira ambwiye ko afite ubwoba bwiherezo ry’umubano wacu kuko ubuzima arimo burimo imbogamizi.Namuteze amatwi ambwira byinshi.DYLAN yiteguraga urugendo rujya muri AMERICA yareba ubushuti bwacu aho bugeze akumva ntiyansiga.nanjye nyibyumva numvise bingoye kubyakira nubwo nageragezaga kujijisha nkaho ntabirimo neza.Gusa narikomeje mubwira ko ubucuti butagira umupaka,musezeranya ko aho azaba ari hose nzamupfunyikira IMPAMBA.

Namenye ko DYLAN afite urugendo asigaje ukwezi kumwe ngo agende.naramukundaga ,kandi numvaga ngomba kumusezera byumwihariko kugira ngo nzamugumane nkinshuti yanjye yibihe byose.Niyemeje kumutegurira IMPAMBA yurugendo.

Nakoresheje uko nshoboye menyana numushuti we CEDRO ,mubwira gahunda mfite musaba ko yabimfashamo.yankoreye LIST yindirimbo DYLAN akunda cyane,mbese ampa ibanga ryikintu gishobora kunezeza DYLAN.

Habura one week nari maze gutegura neza icyo nise IMPAMBA,kuri MUHAZI niho hantu nagombaga guhera IMPAMBA inshuti yanjye DYLAN.Nahafashe commande ,mpategura neza namabara meza nkunda harimo nibara rimwe DYLAN yakundaga cyane.

Ku wa gatanu , nimugoroba ni umunsi nagombaga gutumira DYLAN kumusaba yuko ku nshuro ya mbere kuva namumenya ko nshaka kumusohokana kuri MUHAZI. Ndamuhamagara ,araza turabonana turaganira nkibisanzwe twishimiranye bisanzwe bya buri munsi.Ntaravuga icyatumye muhamagara ,ntungurwa no kumva DYLAN we ubwe ambwira ko ashaka kunsaba ikintu kimwe. Mubwira ko niteguye kumwumva.

DYLAN yansabye yuko yifuza kunjyana kuri MUHAZI ku wa gatandatu…narikanzemo gato,mubaza igihe abimaranye ambwira ko abimaranye igihe.ndabimwemerera ariko nsa nk’uhungabanye nkeka ko CEDRO yamvuyemo.

Ngeze murugo, icya mbere nakoze nahamagaye CEDRO mubaza niba yaramvuyemo koko, ariko CEDRO abihakana yivuye inyuma.noneho ndatuza numva bya bintu bimbereye byiza rwose bizagenda uko mbyifuza.

Kuwa gatandatu bigeze, nditegura neza, nari naguze agakapu gato keza umuhungu yafata ntikamutere ipfunwe nkashyiramo “IMPAMBA” nari nateguriye DYLAN.

Ngiye kwambara nifashishije umushuti wanjye CYNTHIA ngo ampitiremo ikanzu nziza yumva nakwambara.CYNTHIA yampitiyemo ikanzu yanjye yari ifite ibara ryumuhondo wizahabu.uko niteguraga niko nabazaga kuri MUHAZI niba naho ibintu biteguye neza.CEDRO yari yahageze kare .

Mu ma saa tanu DYLAN yangezeho,umuhungu yasaga neza,afite inseko nifuza kugumya ndeba,nibwo bwa mbere namuhobeye nkumva ndireze wese wese.

DYLAN arongera arantungura arambwira ngo “GAELLE,ndifuza ko uyu munsi nza kugutanga kuguha IMPAMBA wanyemereye” igitima cyanjye kirongera kiratitira, mbona bisa nkaho umuhungu azi ibyo ndimo, ariko ndakomeza nihagararaho.

Nyuma yiminota mike twinjiye mu modoka tugana kuri MUHAZI, tugezeyo tubanza tuguma hanze, ahantu hafi yo ku mazi neza neza, nyuma CEDRO ambwira ko aho twateguye hameze neza noneho ko nashaka uko DYLAN ahinjira, mpita mbwira Dylan nti: ”Besto,ngwino nkwereke ahantu tujya, turahita tugaruka hano kuko haraNDyoshe..”

DYLAN ambwira ko ntakibazo,ariko ansaba yuko nituhava ahita nawe anyereka aho yanteguriye…hmmmmmmm kandi noneho nkaguma mbona turi kwakira ubutumwa bugufi icyarimwe nkumva narunguruka ariko uwo muco ntitwawugiraga.

Turangije tuzamuka tugana muri ya salle nateguye, ariko DYLAN mbona arahindutse ,akomeza ambaza aho tugiye ndamubwira ngo we naze mwereke…tugeze neza mu rugi, numva amashyi menshi cyane atangana nayabantu natumiye,,,uhhhhh.numva ndigutitira ,mu minota mike mba mbonye CEDRO na CYNTHIA bari kumwe,ndasakuza cyaaane mpita nsobanukirwa ibyabaye gusa DYLAN yari yumiwe nabonaga nawe byamucanZe. uyu munsi wambereye igitanganza kuko nagize ibyishimo ntari ntarigeze mbona.

Ameza yarateguye neza,indirimbo nziza,abantu beza,ibintu byose biryoheye amaso yanjye. mu gihe gito umukozi wo kuri muhazi twavuganaga ibyo ndimo aba araje akuyeho amajwi ya radio asaba ijambo.

Ati: "Nitwa Claire,nkaba ndi umukozi wa hano hantu heza muri,twagiriwe amahirwe yo kuganwa nabano bantu uko ar babiri, DYLAN na GAELLE, bose baje hano bavugana nanjye, numva bose barikumbwira ibintu bisa, barigukora commande yibintu bisa, kubwamahirwe menyana na CYNTHIA cyane kuko niwe wafashanyaga na DYLAN, njyewe na Cynthia na CEDRO twiyemeza gutegura izi commande ebyiri zisa zivuye kubantu babiri batandukanye tuzikorera hamwe. Mfashe uyu mwanya rero kugira ngo mbisobanurire ABAKIRIYA bacu beza bari hano DYLAN na GAELLE kugira ngo bataza kugira ikibazo ku byo babonye, nkatwe nka MUHAZI BEACH HOTEL, turabishimiye tubifuriza kunogerwa na serivisi zacu .murakoze."

CLAIRE amaze kuvuga, byarananiye kwihangana nafashe DYLAN ndamuhobera byimazeyo , amarira aramanuka abari aho bose barengwa n’amarangamutima.

Twagize umwanya wo kumenyana abari aho bose, turasangira, turabyina, turakina ,amasaha aricuma, noneho umwanya w’IMPAMBA uragera.

Nabonye abantu basa nk’abahuze barikuganira ndahaguruka kugira ngo nsabe umusangiza w’amagambo kumpa ijambo, mpagurutse mbona DYLAN nawe ahagurutse, mubaza aho agiye arambwira ngo araje gato, ariko nshaka kwikomereza gahunda yo kujya aho najyaga ngiye kubona mbona nawe arikugana kwa MC (UMUSANGIZA WAMAGAMBO);nshaka kwijijisha nsanga nawe ashatse kwijijisha, ndangije numva ko ngomba gukomeza nkagerayo, twese turahahurira dusanga twese twari tuje gusaba ijambo.

Nk’umwari, byari ngombwa ko muharira ijambo akaribanza. radio yaracecetse, abantu baratuza nuko DYLAN afata ijambo ati: "Murakoze kumpa ijambo, mu byubahiro by’abantu nkunda cyane muri hano, kubera ibyishimo n’umunezero nagize wo kunguka n’izindi nshuti, ndumva mfite byinshi navuga,gusa sindibuvuge byinshi ndavuga ijambo nyamukuru "IMPAMBA" kuko ni cyo kintu cyatumye twese turi hano. Nk’uko mubizi, mfite urugendo kurI uyu wa mbere ,ni ibintu birikungora kubyakira kandi ni inshuro yanjye ya mbere byambaho. Impamvu nyamukuru yagahinda mfite ni uko bingoye kuba kure y’inshuti yanjye mpagara GAELLE, gusa uyu munsi nshaka kubwira GAELLE akandi ku mutima kose mbere y’uko nurira indege, amagambo ndibubwire GAELLE muzambere abagabo ko nayavuze. ’GAELLE,,,,(amara akanya acecetse) kuva nakumenya nasobanukiwe ko ndi umugabo, numva mfite inshingano zo kuguha ibyishimo mu gihe cyose uri ku isi ndimo. Uri umukobwa w’igitangaza, nyuma yigitsina gore MAMA UMBYARA ni wowe gitsina gore wa mbereye icyitegererezo, ntinya kukubura nk’inshuti yubuzima bwanjye bwose, kuko kukubura ni igihombo cyubuzima bwose, uyu munsi ndashaka ko umenya ko NKUKUNDA,,,(),NDAGUKUNDA GAELLE, NDAGUKUNDA WESE,NDAGUKUNDA NIYO WAVUGA OYA"

DYLAN amaze kumbwira ayo magambo aranyegera aho nicaye, mbona arapfukammye, akura impeta mu mufuka arambaza ati "Ese wakwemera kubana nanjye?" ntakuzuyaza n’amarira menshi nti: "YEGO".

Mpagurutsa DYLAN, ndamuhobera, ku nshuro yanjye ya mbere DYLAN aransoma. DYLAN agumana ijambo ati: "Gaelle nkimubwira, inkuru yo kugenda , yanyemereye [IMPAMBA] ariko nanjye mu gitondo mbere y’uko ngera hano namwijeje kumuha impamba, kandi koko nayiteguye." Mbona azanye CD, ati :"Iyi CD, uzayumva mu mezi atandatu angana n’amezi nzamara ntari mu RWANDA. Nakugeneye ijambo buri munsi kandi ndasaba GAELLE, ntazakore ikosa ryo kumva uduce tubiri ku munsi, buri munsi ufite agace kawo…kandi iyi MPAMBA mpaye GAELLE nshaka kumumenyesha ko nayikoranye ubwenge n’urukundo rwinshi, izamuryohere kandi imukomeze mu gihe tutari kumwe." ikiniga kiramufata DYLAN atanga isakazamajwi.

Ku bwanjye nari nabaye ikiragi,numva ntafite icyo kuvuga…numva umutima wanjye wuzuye amarira ntazi ari ayiki. Gusa nagombaga kuvuga kuko nari nabisabye.

Nagize nti: "Ndashimira mwese muri hano, muri abantu beza kandi mwatumye ngira amateka y’umunezero ntabasha gusobanura. Ndumva ndi umukobwa unezerewe ku isi yose ku bwanyu ariko cyane cyane k’ubw’umukuuuuu……nzi wanjye DYLAN. Ndamukunda kandi nkunda ko ari umusore unezerewe buri munsi, buri igihe iyo duhuye mba nizeye IMPAMBA y’igitwenge. Burya umuntu atanga icyo afite, nahuye na DYLAN anezerewe nanjye ampa kunezerwa kandi nari nijimye muri njyewe. Ni yo mpamvu akimbwira inkuru y’urugendo, byarangoye kubyakira ariko kubera ubuzima buganisha umuntu mu nzira zitandukanye niyemeje kubyakira. Ariko nkashaka icyo nakora cyatuma asobanukirwa ko ari umuntu wingenzi cyane…Icyanejeje umutima wanjye cyane uyu munsi ni ukwisanga ngambiriye kunezeza umuntu kandi na we ari wo mugambi we, agatekereza icyo natekereje, akanahitamo ahantu nahisemo, izo ni impamvu zo gusigasira amarangamutima mufitiye…nk’uko mwabibonye nambitswe impeta imbere yanyu, mpabwa n’impamba, impano ikomeye y’ubuzima. Nanjye rero ndashaka guhigura umuhigo nkamuha IMPAMBA ye."

Nsubira inyuma gato, mfata kagakapu gafunze neza, negera DYLAN ndabanza ndamuhobera ndamusoma, mushikiriza IMPAMBA.

DYLAN arafungura, buhoro buhoro ubona ko afite n’ubwoba, agikubita amaso ikirimo, umuhungu ararira!

Ese ni iki kirijije DYLAN, iyi IMPAMBA isobanuye iki kuri we,,,iyi MPAMBA se ni iyihe! Ni ahubutaha mu cyumweru gitaha hamwe na CHAMPION DEBORA

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe