inkuru zigezweho
   

IP uregwa gucuruza abantu yaburanye ubujurire yashyikirije Urukiko Rukuru i Kigali

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-04-16 16:39:42

yasuwe inshuro:10


IP uregwa gucuruza abantu yaburanye ubujurire yashyikirije Urukiko Rukuru i Kigali


Inspector of Police (IP) Bukuru Germaine yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza icyaha cyo kuba ikitso mu bucuruzi bw’abantu, uyu munsi yaburanye ubujurire yashyikirije Urukiko Rukuru i Kigali, avuga ko atigeze amenya umugambi w’umuvandimwe we mu gucuruza abantu muri Oman ndetse ko n’uvugwaho gucuruzwa ataramubona.

Uyu mupolisikazi witabye urukiko yambaye impuzankano y’imfungwa mu Rwanda, Ubushinjacyaha bumurega gufatanya n’impanga ye Butoya Felicite gucuruza abakobwa batatu ari bo Rehema, Nizimbere na Karigirwa.

Rehema wari wageze muri Oman aho yacurujwe, yaje kuvanwayo nyuma yo gutabaza avuga ko ari gukorerwa iyicarubozo no gukoshwa imirimo ivunanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Rehema yemeza umugambi wa IP Bukuru Germaine n’umuvandimwe we Butoya Felicite mu kumucuruza kuri Kompanyi yo muri Oman yamukoreye ibikorwa bibi.

Buvuga ko Butoya usanzwe uba muri Oman yafatanyije n’umuvandimwe we w’umupolisi gushakira ibyangombwa by’inzira Rehema, ndetse ko mbere yo kugira ngo agende, IP Bukuru yamufotoresheje telephone ye akoherereza ifoto kompanyi bamucurujeho kugira ngo ahabwe visa.

Asobanura uko byagenze, IP Bukuru Germaine avuga ko Rehema yivugiye ko yamenyanye na Butoya bahuriye mu rugo rw’inshuti ze zituye i Nyamirambo ubwo yari yaje mu Rwanda muri Mata 2016.

Uyu mupolisikazi wakatiwe igifungo k’imyaka itanu, akajurira, aburana ahakana icyaha kuko atigeze amenya umugambi w’umuvandimwe we nubwo icyo gihe aza mu Rwanda yagiye kumusura i Huye (aho Bukuru atuye anakorera).

Agira ati “Kuba umupolisi ntibyampa ubushobozi bwo kumenya icyo umuntu atekereza cyane ko umurimo wanjye mu gipolisi ari ukuvura.”

Uyu mupolisikazi usanzwe ari umuganga w’ibibazo byo mutwe ahakana ibivugwa ko yafotoye uriya mukobwa Rehema ahubwo ko byakozwe n’umuvandimwe we wanabyandikiye urukiko ko yamuforesheje telephone yari yatijwe na Bukuru.

Ngo iriya telephone yayitije umuvandimwe wayimutiye iri mu rugo itari gukoreshwa kuko abana bayikoreshaga bari baragiye ku ishuri, avuga ko babivuganye kuri telephone amuhamagaye.

Me Shoshi Jean Claude Bizimana umwe mu bunganira IP Bukuru, avuga ko Ubushinjacyaha butagaragaje ikimenyetso gifatika kigaragaza ko umukiliya we ari we wafotoye uriya mukobwa nubwo hakoreshejwe telephone ye.

Ati “Rehema ubwe ntiyakwifotora cyangwa undi, ubu ibiri kubera iwanjye uwabimbaza nabimenya, umushinjacyaha we ubu ibiri kubera iwe yabimenya?”

IP Bukuru avuga ko atigeze amenya uyu mukobwa aregwa gucurira umugambi wo gucuruza. Ati “Turi kuburanira i Nyanza nasabye ko banamuzana ibyo avuga, akanabivuga turebana ariko ntiyaje.”

Uyu mupolisikari anyuzamo akavuga ko uriya Rehema ashobora kuba anamwitiranya kuko asa n’impanga ye Butoya uvugwaho gucuruza.

Ubushinjacyaha kandi bushingira ku kuba uriya mukobwa wacurujwe akimara guhura n’ibibazo muri Oman yarahise ahamagara IP Bukuru.

Ati “Nabanje kugira ngo ni n’umurwayi umpamagaye kuko tujya tugira abantu tuvura bo muri Uganda, yampamagaye akoresheje code yo muri Uganda.”

IP Bukuru avuga ko ubwo uriya mukobwa yamuhamagaraga yamubajije nimero ya Butoya amubwira ko bajyanye we agasigara muri Kenya, ariko uyu muvandimwe we ngo ntiyari azi ko yanagiye kuko yari yaramubujije gusubira mu mahanga kuko yamusabaga kwita ku rubyaro rwe ruri mu Rwanda.

Me Shoshi ahakana ko kiriya cyaha umukiliya we aregwamo kuba ikitso cyarabayeho, avuga ko uvugwaho gucuruzwa, Rehema, yagiye guhaha nk’uko Butoya yagiyeyo ariko akaza kunanirwa n’akazi yari yahawe.

Avuga ko kompanyi ivugwaho gucuruza abantu isanzwe izwi muri Oman, ko ifite ibyangombwa byemewe n’amategeko, ati “Akimara guhura n’ibibazo yahamagaje telephone yaguriwe na sebuja, umuntu yaguha telephone agiye kukugira umucakara?”

Umucamanza ati “Ariko yakoreshwa imirimo ivunanye.”

Me Shoshi ati “Imirimo ivunanye yose ntabwo ari ubucakara, none se bariya birirwa bahinga hariya ku muhanda baba ari abacakara mu gihugu cyabo.”

Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 10 Gicurasi hatangwa ibimenyetso by’inyongera Ubushinjacyaha bwavuze ko buri gushaka.

Imanza zerekeranye no gucuruza abantu kuva 2017 kugeza ubu zose hamwe zigera kuri 21, muri zo 13 zaraburanishijwe zirarangira.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe