inkuru zigezweho
   

Ibiruhuko birageze: Ese ni iki abantu mukunda abana banyu mwabateganyirije?

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2017-11-22 10:39:24

yasuwe inshuro:35


Ibiruhuko birageze: Ese ni iki abantu mukunda abana banyu mwabateganyirije?


Muraho neza abasomyi b’IJWI RYACU,by’umwihariko mwebwe mukunda abana.ubu abana bari mu rugo mu biruhuko.Turibaza ese mwiteguye gute kwita kuri abo bana? AUNT CHAMPION nongeye nibuka ko abana bagira irungu, bamwe baza mu biruhuko bifuza kumara ikiruhuko cyabo cyose kuri televiziyo bareba filimi. Ababyeyi murabitekerezaho iki?

Aunt champion naganiriye n’umwe mu bantu nzi bakunda abana cyane UWAMWIZA KISMATHY,ukorera muri GAMA ARTS RWANDA umuryango udaharanira inyungu ukaba ubarizwa mu Rwanda,mubaza icyo atekereza ku kiruhuko abana bagiyemo .
AC: Wakibwira abasomyi uwo uri we

KISMATHY: Nitwa UWAMWIZA KISMATHY,ndi umuyobozi wungirije mu muryango udaharanira inyungu witwa GAMA ART RWANDA. Nkunda abana by’umwihariko nkunda kubona umwana ari kurya, nkunda kubona umwana ari guseka, nkunda cyane kubona umwana ari gukina.

AC: Wowe nk’umuntu ukunda abana ,waba warakoze iki, kugira ngo uzafashe abana kugira ibihe byiza mu kiruhuko?

KISMATHY:Nk’uko nakubwiye, nkunda cyane kubona umwana ari gukina, ni muri urwo rwego nifashishije umuryango mbamo GAMA ART RWANDA,twateguriye abana igikorwa twita “ONE ART CLASS and BOOK RELEASE”aho umwana azaza agahabwa ibikoresho agashushyanya, akandika kandi byose bizakorwa nk’umukino kuburyo umubyeyi ataha abona impano umwana afite. Muri make tuzibanda mu gusoma, gushushanya n’imikino abana bakunda. Iki gikorwa kizaba ku itariki 15/12/2017. Abantu bose baratumiwe, cyane cyane ababyeyi ndetse n’urubyiruko kuko ni bo twifashisha kugira ngo tunezeze barumuna babo.

AC: Murakoze cyane kandi turabashimiye kuba mukomeje gutekereza ku bana .

Babyeyi rero murumva ko ufite umwana wese ukwiye kumushakira ibimushimisha kandi bituma yunguka ubumenyi butandukanye.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe