inkuru zigezweho
   

Inyubako y’Ishami ry’Urukiko Rukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga igiye kuzura i Nyanza


yasuwe inshuro:1


Inyubako y’Ishami ry’Urukiko Rukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga igiye kuzura i Nyanza


Ishami ry’Urukiko Rukuru Rishinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rizimurira icyicaro cyaryo i Busasamana mu Karere ka Nyanza bitarenze Mata uyu mwaka.

Urugereko Rushinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwaakoreraga mu nyubako z’Urukiko Rukuru i Kigali kuva rwashyirwaho mu 2012.

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabaza, yabwiye The New Times ko inyubako nshya iryo shami rizakoreramo zigiye kuzura.

Yagize ati “Inyubako zigiye kuzura, kuri ubu turi gushyiramo ikoranabuhanga ryabugenewe kuko inkiko nka ziriya zigomba kuba zifite ibikoresho bihagije.Dukeka ko vuba aha muri Mata ibintu byose bizaba byimutse i Kigali.”

Mutabazi yongeyeho ko abacamanza n’abanditsi b’urukiko nabo bazimukira i Nyanza.

Muri izi nyubako ni naho hazimukira ishami ry’ubushinjacyaha rishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga.

Mutabazi yavuze ko izi nyubako shya n’ibikoresho byazo bizatuma Ishami ry’Urukiko Rukuru Rishinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ryuzuza ibyangombwa mpuzamahanga biribashisha gucunga umutekano w’inyandiko zaryo.

Mu Ukuboza 2015 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwasinye amasezerano ya miliyari 2.3 Frw na sosiyete Horizon Construction Company, yo kubaka inyubako z’iryo shami ry’urukiko rukuru.

Ayo mafaranga yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’iyu Buholandi.

Ishami ry’Urukiko Rukuru Rishinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ryashyizweho rifite inshingano zo kuburanisha abakekwaho Jenoside, ibyaha by’intambara, ndetse n’abakekwaho ibyaha byibasiye inyoko muntu boherejwe n’ibihugu by’amahanga ndetse n’aboherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Iri shami rinafite ububasha bwo kuburanisha abakekwaho ibyaha byo gucuruza abantu.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe