inkuru zigezweho
   

Ivan Minnaert yiteguye gukabya inzozi z’abakunzi ba Rayon Sports

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-04-05 08:04:41

yasuwe inshuro:4


Ivan Minnaert yiteguye gukabya inzozi z’abakunzi ba Rayon Sports


Umutoza Ivan Minnaert yatangaje ko ku mukino wa nyuma w’amajonjora ya CAF Confederation Cup Rayon Sports igomba kwakiramo Costa do Sol kuri uyu wa Gatanu nta kindi yiteze uretse intsinzi ndetse intego ikaba ari ukuyisezera akaba uwa mbere ugejeje ikipe yo mu Rwanda mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika.

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri aho igomba kwisobanura na Costa do Sol yo muri Mozambique mu mukino wa nyuma wo mu majonjora aho niyisezerera izahita yerekeza mu matsinda, ikaba yaba ibaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yanditse ayo mateka.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yari ifunguye ku bafana, umutoza Ivan Minnaert yabwiye abanyamakuru ko yiteguye neza, afitiye abakinnyi be icyizere kandi nta kindi yiteze uretse intsinzi no gushimisha abafana.

Yagize ati: "Ni umukino ukomeye ariko nta kindi dushaka kitari intsinzi. Twariteguye neza, abakinnyi mbafitiye icyizere kandi nabo intego ni ugutsinda uyu mukino no gusezerera iyi kipe."

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame we yongeyeho ko gutsinda Costa do Sol no kuyisezera bishobora guhindura ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko baba bafunguye imiryango yasaga n’ikinze yo kugera mu matsinda mu marushanwa Nyafurika.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukazatangira saa 18:00 z’umugoroba mu rwego rwo korohereza n’abakunzi b’iyi kipe baba bari mu kazi kuzajya kuwureba.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe