inkuru zigezweho
   

Karegeya wishe umugore we akamuhamba mu rugo yakatiwe BURUNDU


yasuwe inshuro:3


Karegeya wishe umugore we akamuhamba mu rugo yakatiwe BURUNDU


Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi rwahamije Karegeya Alfred icyaha cyo kwica umugore we Marie Rose Mukeshimana rumuhanisha gufungwa burundu ubuzima bwe busigaye.

Mu murenge wa Remera Akagari ka Nyabisindu tariki 13 Ukwakira 2017 Karegeya Alfred yishe umugore Mukeshimana arangije amuhamba mu gikari ateraho imboga bimenyekana nyuma y’iminsi ine(4) aranafatwa.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, mu rubanza rwaburanishirijwe aho yakoreye icyaha, Karegeya yemeye ko yishe umugore we kubera amakimbirane bari bamaranye igihe, anasaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano.

Urukiko uyu munsi rwanzuye ko afungwa burundu kuri iki cyaha akanatanga ihazabu y’amafaranga 7 075 900Frw ku bavandimwe ba nyakwigendera baregeye indishyi.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe