inkuru zigezweho
   

Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI bo mu Murenge wa Kigarama barahuguwe

yanditswe na:Ijwiryacu kuwa:2018-04-04 15:24:43

yasuwe inshuro:43


Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI bo mu Murenge wa Kigarama barahuguwe


Tariki 02 Mata 2018, mu cyumba cy’inama cya ‘Rio de Gikondo’ habereye amahugurwa y’umunsi umwe yagenewe abanyamuryango b’Umuryango FPR INKOTANYI basaga 300 kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Akagari. Aya mahugurwa yatanzwe n’abanyamuryango ba FPR INKOTANYI bahuguwe ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro n’abandi banyamuryango b’inararibonye b’Umuryango FPR INKOTANYI bakoze mu nzego zitandukanye z’uwo muryango.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Kigarama akaba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge, UZAMUKUNDA Anatalie, wari uhagarariye Perezida w’Umuryango FPR INKOTANYI mu Murenge wa Kigarama.

JPEG - taille ko
Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI batanze amahugurwa

Aya mahugurwa yari agamije gufasha abanyamuryango kurushaho kongera ubumenyi buganisha ku kunoza imikorere n’imikoranire bijyanye no kwimakaza umuco wo kwita ku bikorwa by’inyungu rusange.

Kurushaho kongerera ubumenyi abanyamuryango ku mahame-shingiro na "idewoloji" by’Umuryango FPR INKOTANYI, ni intambwe ibafasha kurushaho kugira imyumvire ishingiye ku mahame-shingiro na idewoloji by’Umuryango, kubera abandi urugero, guharanira inyungu rusange ndetse no kwimakaza umuco wo gukomeza kurushaho gukunda igihugu.

Nk’uko bikubiye muri ‘manifesto’ y’Umuryango FPR INKOTANYI, idewoloji ni umurongo mugari w’ibitekerezo biranga kandi bikanayobora umuryango cyangwa itsinda ry’abantu runaka haba mu mitekerereze, mu myumvire,mu myitwarire no mu mikorere ya buri munsi cyane cyane mu byerekeye politiki, imiyoborere, imikoranire, uburenganzira, inshingano n’ibindi.

Kuba abanyamuryango bo kuri izo nzego barongeye guhabwa amahugurwa k’uruhare rw’inzego z’umuryango n’abanyamuryango mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zirimo kurwanya amapfa, imirire mibi, guharanira isuku n’isukura, ni mu rwego rwo kubakangurira kurushaho kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango na gahunda za Leta mu midugudu n’utugari batuyemo kandi babasaba gukomeza kuba umusemburo wa gahunda zose zibareba zigamije guteza imbere igihugu mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza umunyarwanda wese yibonamo.

Mu rwego rwo kwimakaza imyitwarire myiza ishingiye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, abanyamuryango basabwe kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage ndetse no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatwa n’inzego zitandukanye.

Aha hibanzwe cyane ku kwita ku mutekano w’abantu n’ibintu, imikorere n’imikoranire y’inzego, kubungabunga ibidukikije n’ibikorwaremezo, kwita ku isuku n’isukura, kwita ku bikorwa byo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge, kwita ku bikorwa byo kurwanya no kwirinda inda ku bana bato, kunoza imitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa n’abagore, kurwanya imyubakire y’akajagari, kwirinda kurarana n’amatungo n’ibindi.

Kuba kandi abanyamuryango barahuguwe kuri gahunda y’inzira yo kwibohora, kwigira no kwihesha agaciro, aha hibanzwe cyane ku mpamvu z’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rwaraboshywe na Leta y’abicanyi; hashingiwe cyane ku ntego n’imigambi by’Umuryango FPR INKOTANYI kugira ngo buri munyamuryango wese arusheho kuziha agaciro no kuzifashisha cyane kurushaho muri gahunda zose zitandukanye zishingiye ku nzira yo kwigira, buri munyamuryango wese yubakiraho agamije kwiteza imbere adategereje inkunga y’ejo hazaza, cyane ko ikiganza gitanga "gihora igihe cyose hejuru y’ikiganza cyakira"; ari nacyo Umuryango FPR INKOTANYI uhora uharanira kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bwubakwe bushingiye ku mutungo kamere w’igihugu n’ubumenyi bwa buri munyarwanda.

Muri ayo mahugurwa, abanyamuryango bakanguriwe cyane gukomeza kugira umuco wo gukunda igihugu, guhora barangwa n’ubupfura, ukur,i ubufatanye, kwicisha bugufi, gukorana umurava, kubera abandi urugero, kubahiriza igihe, kwigirira ikizere, no kwirinda ibikorwa byose byahungabanya imigabo n’imigambi by’Umuryango FPR INKOTANYI.

Aya mahugurwa yasojwe abanyamuryango bose bafashe ingamba zo kwikubita agashyi bagamije kureba ibitagenda neza mu midugudu n’utugari batuyemo mu rwego rwo kubishakira ibisubizo mu gihe cyihuse, kandi bakazajya bahora bakurikirana umunsi ku munsi gahunda zose ziri mu midugudu n’utugari batuyemo kugira ngo bajye bahora bari hafi mu gutanga umusanzu wabo kugirango izo gahunda zigende neza nk’uko zateguwe.

Abanyamuryango bifuje ko aya mahugurwa yajya ahoraho kandi akagenerwa igihe gihagije kugira ngo abanyamuryango batange ibitekerezo bihagije mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe