inkuru zigezweho
   

Minisitiri Amb Gatete Claver ngo yiteguye guhangana n’ikimenyane kiranga mu bigo bishamikiye kuri MININFRA


yasuwe inshuro:21


Minisitiri Amb Gatete Claver ngo yiteguye guhangana n’ikimenyane kiranga mu bigo bishamikiye kuri MININFRA


Kuri uyu wa kane, ubwo kuri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Minisitiri mushya Amb Gatete Claver yahererekanyaga ububasha n’amadosiye y’iyi minisiteri na Musoni James asimbuye, mu byo yabajijwe hari ikimenyane kivugwa mu bigo bimwe by’iyi Minisiteri akaba yavuze ko azahangana n’iki kibazo bidasubirwaho.

Minisitiri Musoni uheruka gukurwa mu bagize Guverinoma ntanahabwe undi mwanya, muri uyu muhango yagaragaraga nk’utishimye ariko akanyuzamo agaseka, ndetse akaganira na bamwe mu bo bakoranye muri iyi Minisiteri.

Amb. Claver Gatete akimara guhererekanya ububasha bw’umurimo na Minisitiri Musoni, yavuze ko imirimo mishya yahawe yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ari akazi karemereye ariko ko icyo azashyira imbere ari ugufatanya na bagenzi be kugira ngo Abanyarwanda babone ibyo bifuza.

JPEG - taille ko
Minisitiri Amb Gatete Claver na Musoni James asimbuye

Yavuze ko ikijyanye n’ikibazo k’imikoreshereze y’amafaranga yubaka ibikorwa remezo kizitabwaho kuko ngo amenshi aba ari ideni rizishyurwa, akaba yasubizaga ikibazo k’imihanda yubakwa itujuje ibipimo, ibyo Perezida Kagame mu mwiherero yise utuyira.

Yaguze ati: "Birababaje kuko amafaranga menshi dushyira mu mihanda ni amafaranga aba yagujijwe, n’ayo tuba twavanye mu baterankunga. Ni amafaranga tuba tuzishyura nk’umwenda, ariko iyo adakoreshejwe neza kugira ngo tubone icyo amafaranga yagombaga gukora, ibyo ntabwo twaba tubonye umusaruro twaba twiteze."

Abanyamakuru kandi bamubajije ku bijyanye n’ingamba azafata ku kibazo k’ikimenyane kivugwa mu bigo bya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga ko atakizi kuko ari mushya, gusa ngo nakibona hazakurikizwa amategeko.

Minisitiri Gatete ati: "Ubu rero twebwe ni ukugira ngo twese kimwe n’ibindi bigo byose uretse n’ibya MININFRA tugendere ku mabwiriza amwe ya Leta kugira ngo abantu bose bajya mu kazi babe bifite ukuntu bakajyaho, mu buryo buzwi, bikorewe mu mucyo kandi noneho n’ibyo bagiye gukora tureba ‘accountability’ (kubahiriza inshingano) yabyo ku buryo ari ibintu tuzashyiramo n’ingufu cyane."

JPEG - taille ko
Amb Gatete Claver na Musoni James bahererekanya ububasha

Musoni James wavanywe muri Guverinoma ntiyigeze avugana n’abanyamakuru ariko ahawe umwanya ngo agire icyo avuga umuhango ugitangira, yashimye uburyo yakoranye n’abakozi bose ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga kandi ko nta mpungenge afite z’uko Minisiteri yayoboye yasubira inyuma ashingiye ku buhanga n’ubushobozi bw’uwamusimbuye.

Yagize ati: "Simfite impungenge izo ari zo zose kuko nshingiye ku bunararibonye Minister Gatete afite, ubuhanga n’ubushobozi, ubwitange bwongera kuri iyi kipe iri aha irimo Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi batandukanye, ko muzagera ku nshingano zanyu."

Yakomeje agira ati: "Icyo mbifuriza rero ni ukuzuzuza inshingano zanyu neza kandi ndanishimira ukuntu nakoranye neza n’ikipe y’abantu mwese muri aha n’abakozi muhagarariye, kandi mbifuriza kugira ubuzima bwiza mukazashobora kuzuza inshingano."

Musoni yavuze ku ntego za Leta by’umwihariko ku mashanyarazi, avuga ko Abanyarwanda bose kuba bagezweho n’amashanyarazi mu 2024 ngo bishoboka kuko ubu abarenga 40% bayafite, bityo kuba ngo hari imishinga myinshi irimo gukorwa bitanga ikizere ko iyo ntego izagerwaho.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe