inkuru zigezweho
   

Mu minsi 60 u Rwanda ntiruzongera kohereza ibicuruzwa muri Amerika nirutisubiraho ku guca Caguwa


yasuwe inshuro:68


Mu minsi 60 u Rwanda ntiruzongera kohereza ibicuruzwa muri Amerika nirutisubiraho ku guca Caguwa


Perezida Donald Trump wa LetaZunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kane yatangaje ko agiye gufatira u Rwanda ibihano byo kudasubiza ibicuruzwa byarwo ku isoko rya Amerika ku masezerano ya AGOA niba u Rwanda narwo rutisubiyeho ku mwanzuro warwo wo guca imyambaro ya Caguwa yavaga muri Amerika iza ku isoko ry’u Rwanda.

Perezida Donald Trump yandikiye Congress ko ari buhane u Rwanda nirudasubira ku cyemezo cyarwo mu minsi 60Perezida Donald Trump yandikiye Congress ko ari buhane u Rwanda nirudasubira ku cyemezo cyarwo mu minsi 60.

Amakuru atangazwa na Reuters aravuga ko mu ibaruwa Perezida Trump yoherereje Congress ya Amerika yavuze ko uburenganzira bw’u Rwanda ku isoko rya Amerika buhagarara mu minsi 60 niba u Rwanda ntacyo rukoze.

Amasezerano y’ubucuruzi ya African Growth and Opportunity Act (AGOA) yemerera bimwe mu bihugu bya Africa yo munsi ya Sahara kohereza nta nkomyi ibicuruzwa byabo muri Amerika, ariko nabyo bigasabwa kuvanaho imipaka ku ishoramari ryava muri Amerika riza iwabo.

Mu minsi ishize u Rwanda, kimwe na Uganda na Tanzania byatangije umugambi wo guhagarika icuruzwa ry’imyenda ya caguwa iba yarambawe n’abo mu burayi na Amerika kugira ngo bateze imbere inganda z’imyenda mishya n’iz’imbere mu gihugu.

Amerika ariko iragumishaho amasezerano ya AGOA kuri Tanzania na Uganda kuko byo byateye intambwe yo kuvanaho imbogamizi bari bashyizeho kuri Caguwa iva muri US nk’uko byatangajwe n’uhagarariye ubucuruzi muri Amerika mu itangazo rindi.

Uyu witwa C.J. Mahoney wungirije uhagarariye ubucuruzi muri US yagize ati: “Ndashima Tanzania na Uganda ko byateye intambwe zo kwikosora mu kumva ibyo dusaba. Turakomeza gukorana n’u Rwanda mu gukemura ikibazo.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi Dr. NDAGIJIMANA Uzziel yavuze ko ibihugu bya Uganda, Rwanda na Tanzania bidateze kwisubiraho ku mwanzuro wabyo wo guca caguwa.

Ni nyuma y’uko hagati mu kwezi gushize Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukungu n’imikoranire n’akarere ishami rya Africa mu Biro bya Leta Zunze ubumwe za America bishinzwe ububanyi n’amahanga witwa Harry Sullivan yari yasabye ko u Rwanda, Uganda na Tanzania kongera bakaganira bakisubiraho ku mwanzuro bafashe wo guca Caguwa.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe