inkuru zigezweho
   

Nyamagabe: Akarere kemeje ubwegure bwa ba Gitifu b’imirenge babiri


yasuwe inshuro:96


Nyamagabe: Akarere kemeje ubwegure bwa ba Gitifu b’imirenge babiri


Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwemeje ko bwakiriye amabaruwa y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ibiri basabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Ni nyuma y’uko hari amakuru yari yamaze kugera hanze avuga ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kaduha na Musebeya bamaze kwandikira nyobozi y’akarere basezera ku mirimo yabo.

Abasezeye ni Jean Claude Kabanda wayoboraga umurenge wa Kaduha na Jean de Dieu Kanyarubungo wayoboraga uwa Musebeya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Emmanuel Twayituriki, yavuze ko amabaruwa yabagezeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.

Ati: “Izo baruwa twarazakiriye, basaba guhagarika akazi ku mpamvu zabo, bandikiye komite nyobozi, buriya komite nyobozi izasuzuma ubusabe bwabo noneho ibasubize.”

Yakomeje atangaza ko nta makosa bari basanzwe bakekwaho cyangwa ngo babe bafite dosiye yatuma bagira ibibazo mu kazi.

Uyu muyobozi yavuze ko komite nyobozi izakora ibishoboka byose igaterana mu ntangiriro z’icyumweru gitaha kugira ngo isuzume ubusabe bwabo kubera guharanira inyungu z’abaturage, kuko atari byiza kumara igihe kirekira imirenge yabo nta Banyamabanga Nshingwabikorwa ifite.

Uku kwegura kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kujye nyuma y’uko nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi b’iyi Ntara kuva ku rwego rw’umurenge, iherutse kuba, Guverineri w’iyi ntara, Mureshyankwano Marie Rose yasabye abayobozi b’uturere gufatira ingamba abayobozi b’imirenge iri inyuma mu bwitabire bwo gutanga iyo misanzu ya Mutuelle de santé, ndetse akanababwira ko utazabikora azafatirwa ibihano.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe