inkuru zigezweho
   

Nyarugenge: Min Dr Diane Gashumba yatangije imirimo yo kubaka ibitaro bigezweho bizatwara arenga miliyari 7 Frw

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-02-09 11:26:15

yasuwe inshuro:79


Nyarugenge: Min Dr Diane Gashumba yatangije imirimo yo kubaka ibitaro bigezweho bizatwara arenga miliyari 7 Frw


Kuri uyu wa gatanu, abayobozi Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali batangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bizuzura bitwaye arenga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bitaro bigiye kubakwa mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, imbere ya Stade ya Kigali, munsi y’inyubako ndende yakoreragamo “Electrogaz”.

JPEG - taille ko
Ambasaderi w’Ububiligi, Benoît Ryelandt na Minisitiri Dr Gashumba Diane bashyiraho ibuye ry’ifatizo

KAYISIME NZARAMBA, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko ibi bitaro bizubakwa mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere ari nacyo cyashyizweho ibuye ry’ifatizo biteganyijwe ko kizuzura mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2019.

Uyu muyobozi yavuze ko iki kiciro cya mbere kizuzura gitwaye akayabo k’amafaranga miliyari eshanu n’ibihumbi birenga 900.

Ati “Aya hafi miliyari esheshatu y’ibikorwa by’ubwubatsi yose azatangwa na Guverinoma y’ubuiligi. Gusa, na Guverinoma y’u Rwanda hari ibyo yakoze nko gushaka ikibanza, kwimura abaturage, kubaka imihanda,…byatwaye nka miliyari imwe n’igice (1 500 000 000 Frw).”

Uteranyije ishoramari rya Guverinoma n’inkunga ya Guverinoma y’Ababiligi, ikiciro cya mbere k’ibi bitaro kizuzura gitwaye arenga miliyari zirindwi.

Mayor NZARAMBA yavuze ko ikiciro cya kabiri cyo batarakibonera ubushobozi, ariko ngo bakomeje ibiganiro n’abaterankunga. Muri rusange ibyiciro byombi bizatwara arenga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane washimye by’umwihariko Guverinoma y’Ububiligi yatanze inkunga yo kubaka ibi bitaro, ngo iyi ni intambwe mu guha Serivise nziza z’ubuzima abaturage b’Akarere ka Nyarugenge.

Abaturage batandukanye bavuganye n’Umuseke bashimishijwe n’uyu mushinga kuko ubundi kwivuza byabagora.

Akarere ka Nyarugenge ni ko karere mu mujyi wa Kigali katari gafite ibitaro byihariye byako, byatumaga abaturage bakoresha ibitaro by’igihugu nka “CHUK” (yenda kwimurwa) cyangwa ku Muhima (ibitaro by’abagore).

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe