inkuru zigezweho
   

Oda Paccy ngo afite umukunzi azatangaza amazinaye ku mugaragaro muri 2020


yasuwe inshuro:3


Oda Paccy yahawe impano n’umukunzi we mushya ku munsi we w’amavuko avuga ko azamutangaza ho byinshi muri 2020 ari nawo mwaka bafitanyemo ubukwe.

Uyu muhanzi aheruka mu nkuru z’urukundo mu gihe yakundanaga na Lick Lick bakanabyarana ariko nyuma bagatandukana.

Ejo hashize Oda Paccy yagize isabukuru y’amavuko, kubyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga yerekanye agafoto k’umubavu avuga ko yahawe ‘n’uwo akunze rwose’.

Avuga ko ubusanzwe atizihiza cyane isabukuru ariko iyi yayizihije cyane.

Mu myaka afite ngo yishimira ko amaze kugera kuri byinshi cyane cyane kuba yibeshejeho ariko hari na byinshi akigambiriye kugeraho.

Mubyo yifuza kugeraho birashoboka ko harimo no ‘kubaka’. Abajijwe ku by’iyi mpano n’uwo muntu yasubije ko uwayimuhaye ari umukunzi we mushya.

Ati “ Umukunzi arahari ni nawe wampaye iriya mpano ubona, ariko ibindi byinshi kuri we muzabimbaze muri 2020 kuko nibwo tuzakora ubukwe ni naho muzamumenyera”.

Naho ku k’imyaka yujuje ejo avuga ko nta ‘nkumi’ yivuga imyaka.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe