inkuru zigezweho
   

Perezida Kagame yasobanuriye abayoboye NBA uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

yanditswe na:Mahame kuwa:2019-04-12 09:27:27

yasuwe inshuro:1


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uri mu ruzinduko rwakazi i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yagiranye ibiganiro n’abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), maze ababwira uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yabwiye abahagarariye NBA ko mu myaka 25 ishize igihugu cyiyubatse mu buryo bugaragarira buri wese, aho usanga inzego zose zikora neza kandi bigatuma igihugu gikomeza gutera imbere.

Yavuze ko mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, urugaga rw’abikorera n’inzego z’abikorera bitakoraga, ariko ingabo zari iza RPF Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside, icyatangiye gukorwa kwari ugutekereza icyo aricyo cyose cyatuma igihugu kizanzamuka ndetse kigatera imbere, aho kugeza ubu nyuma y’imyaka 25, mu Rwanda hari urugaga rw’abikorera n’inzego z’abikorera zikora neza kandi zigatanga umusaruro ushimishije mu kuzamura iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Pereida Kagame yabwiye abagize itsinda rya NBA ko nyuma ya Jenoside buri cyose cyihutirwaga hibazwa igikwiye gutangirirwaho; avuga ko habaye ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo ibintu bishyirwe mu buryo mu nzego zose zaba iz’ubutabera, umutekano no kubaka amashuri.

Yagize ati: "Imyaka 25 ishize igihugu cyarapfukamye, cyarashegeshwe bikomeye, nta bikorera, nta serivisi za Leta, yari imivu y’amaraso gusa itemba mu gihugu.Ibintu byose byari bikenewe bityo ikibazo cyacu cyari ‘Turahera hehe’. Twatangiye dushimashima,dushyira hamwe uduce dutatanye, twongera kunga abantu, ubutabera, umutekano, kubaka amashuri. Mu myaka 12 twubatse urwego rw’ubutabera rukomeye rw’Inkiko Gacaca,ducira imanza abantu barenga miliyoni. Dusubije amaso inyuma,tubona ubumwe bw’abanyagihugu bwaragezweho, ubutabera bwaratanzwe, habayeho no kubabarira."

Pereida Kagame yagaragaje uko igihugu cyubakiye ku musingi udaheza aho abagore bahezwaga mbere ubu bagize 61.25% mu badepite bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na 5o% ku bari muri guverinoma.

Perezida Kagame kandi kuri uyu wa 11 Mata 2019, yagiranye ibiganiro byihariye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, muri ibi biganiro byihariye bagiranye Perezida Kagame akaba yari yaherekejwe n’Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri Loni.

Aba bayobozi bombi bahuriye ku Cyicaro cya Loni kiri i New York, gusa ibikubiye mu biganiro bagiranye ntibirashyirwa ahagaragara.

Perezida Kagame akaba yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Leta ya New York mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe