inkuru zigezweho
   

Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bahaye umuganda abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

yanditswe na:Ndereyehe Celestin kuwa:2018-04-17 08:14:37

yasuwe inshuro:3


Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake bahaye umuganda abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi


Ku wa 14 Mata 2018, Abapolisi bakorera mu karere ka Ngororero bifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) n’inama y’igihugu y’urubyiruko (YVC) mu gikorwa cy’umuganda wo gufasha Iradukunda David w’imyaka 24 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 aho atuye mu kagari ka Gatare mu murenge wa Hindiro.

Mu muganda bamuhaye harimo gukora isuku ku nzu ye, bamukorera uturima tw’igikoni, banaharura umuhanda ugana ku nzu ye.

Iki gikorwa kirangiye, Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ngororero (DCLO) Assistant Inspector of Police (AIP) Etienne Karengera, yahaye ubutumwa abitabiriye uyu muganda.

Yagize ati:’’Ndabashimira kuri iki gikorwa cyo gufata mu mugongo uyu muryango, ndabasaba guhagurukira gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, muharanira ko itazongera kubaho, mukarwanya ibiyobyabwenge, n’inda ziterwa abakobwa b’abangavu n’icuruzwa ryabo.’’

AIP Karengera yasoje ashishikariza urubyiruko rwari aho gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi, no kwitabira gahunda za Leta zitandukanye.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Ngororero Maniriho Shuwayibu, nawe yashimiye urubyiruko ku gikorwa cyakozwe, anabasaba gukomeza kugira umutima utabara.

Yagize ati:’’Ndabashimira iki gikorwa gikozwe cyo gufasha uyu muvandimwe wacu. Ndashimira kandi Polisi y’u Rwanda ku buryo idahwema kwifatanya natwe byiyongera ku kazi gakomeye ikora ko kuducungira umutekano. Nkaba mbasaba kuzahorana uyu mutima mwiza wo gutabara, bityo tukazakomeza gutanga ubufasha nk’ubu aho bukenewe hose.’’

Igikorwa nk’iki cyanabereye mu karere ka Karere ka Kayonza, aho abapolisi bakorera muri ako karere bifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakurungiye inzu ndetse n’igikoni bya Mukeshimana Theophila w’imyaka 43 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Bugambira mu murenge wa Ruramira.

Nyuma y’uyu muganda, Inspector of Police (IP) Janvier Kayihura ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri Kayonza nawe yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, anabasaba kwita ku burere bw’abana babo, babarinda kwishora mu byaha kuko aribo bazaba abayobozi b’ejo hazaza.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe