inkuru zigezweho
   

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-04-14 07:02:58

yasuwe inshuro:7


Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yatangaje ko muri rusange umutekano mu gihugu wari wifashe neza muri iki cyumweru kirangiye cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko hagaragaye ibikorwa bike by’ingengabitekerezo ya Jenoside, nta n’uwarokotse wishwe.

Nubwo nta mibare nyirizina yahise itangazwa y’abaketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside, CP Badege yatangaje ko iyo ngengabitekerezo igenda igabanuka, akavuga ko “ari ikimenyetso ko hari icyizere ko hari igihe kizagera igashira burundu.”

Yagize ati “Ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside twakiriye, ahanini ni amagambo yabwirwaga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibikorwa bike byabakorewe…Bimwe byashyikirijwe ubushinjacyaha ibindi biracyakorwaho iperereza. Ikigaragara ni uko muri aya magambo yabwirwaga abarokotse, 90% bayabwirwaga ku munwa gusa, bitandukanye no mu myaka yashize aho wasangaga amagambo nk’aya bayabwirwa hakoreshejwe ubutumwa bandikiwe kuri telefone cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga.”

JPEG - taille ko
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege

CP Badege yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta muntu wishwe azize ingengabitekerezo ya Jenoside

Yagize ati “Nubwo muri iki cyumweru nta warokotse wishwe azira ingengabitekerezo ya Jenoside, hari ibikorwa byo kubatoteza byagaragaye birimo aho mu karere ka Bugesera batemye inka ebyiri z’uwarokotse, mu karere ka Kayonza ho hakaba haragaragaye uwo baranduriye imyaka, ahandi bakaba barateye amabuye mu ngo z’Abarokotse, kandi aho ibi byabaye hose ababigizemo uruhare batawe muri yombi.”

CP Badege yanavuze ko ibikorwa byo kwibuka muri iki cyumweru byaranzwe no kwitabira kw’abaturage ku buryo bugaragara ibiganiro byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzego z’umutekano nazo zikaba zarabungabunze umutekano aho ibiganiro byaberaga mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri rusange kugabanuka kw’ ingengabitekerezo ya Jenoside byatewe no kwitegura ibikorwa byo kwibuka hakiri kare, ubufatanye bugaragara hagati y’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kwibuka, n’imyumvire y’abaturage yahindutse ku buryo bugaragara, aho usanga abenshi barahagurukiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Polisi yanashimiye uruhare rw’abaturage mu gutangira amakuru ku gihe ahabonetse ingengabitekerezo ya Jenoside, n’uko bakomeje kurwanya ibikorwa bibi bikorerwa abarokotse birimo kubatera ubwoba, kubatoteza no kubatuka, ku buryo nibakomeza kubirwanya bizashyira bigacika burundu.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe