inkuru zigezweho
   

RDC: Batandatu barindaga Pariki y’Igihugu ya Virunga bishwe n’abantu bataramenyekana


yasuwe inshuro:37


RDC: Batandatu barindaga Pariki y’Igihugu ya Virunga bishwe n’abantu bataramenyekana


Abantu batandatu barindaga Pariki y’Igihugu ya Virunga ibamo Ingagi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamwe n’umushoferi wabo, bishwe mu gico batezwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Mbere.

Umuvugizi wa Pariki y’Igihugu ya Virunga, Joel Malembe, yabwiye AFP ko abo bantu batezwe ubwo bari mu modoka mu duce twa Lulimba na Ishasha, hafi y’umupaka wa Uganda. Undi wa karindwi ari nawe wari uyoboye iryo tsinda we yakomeretse.

JPEG - taille ko
Umwe mu bagore barinda Pariki y’Igihugu ya Virunga

Iyo pariki yatangiye kubaho mu 1925, ikaba ibamo ingagi icyo gihugu gisangira n’u Rwanda na Uganda. Ni imwe mu byanya binini bibungabunzwe, aho ingana na kilometero kare 7 800, ikaba intaho y’ingagi nibura kimwe cya kane cy’izisigaye kuri uyu mubumbe.

Gusa iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ifite ikibazo cy’umutekano aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kumaranira kugenzura ako gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, ku buryo ibikorwa byo gushimuta inyamaswa biri ku yindi ntera.

Umuyobozi w’iyi Pariki, Umubiligi Emmanuel de Merode, nawe muri Gicurasi 2014 yakomerekejwe n’igitero yagabweho ubwo yari hagati ya Pariki n’Umujyi wa Goma. Ku wa 2 Mata nabwo undi murinzi wa pariki yishwe n’abantu bitwaje intwaro, ubwo yari ahantu bari kubaka urugomero rw’amashanyarazi.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe