inkuru zigezweho
   

RDC: Perezida Tshisekedi yanze kwemera guha umwanya wa minisitiri w’intebe uwo Kabila yashakaga

yanditswe na:Mahame kuwa:2019-04-11 09:11:50

yasuwe inshuro:1


Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo yashakaga ko Perezida Félix Tshisekedi wamusimbuye agira Albert Yuma Mulimbi minisitiri w’intebe, ariko Tshisekedi atera utwatsi iki cyifuzo.

Nk’uko byatagajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters Yuma ni inshuti ya Kabila akaba n’umukuru wa sosiyete y’igihugu igucukura amabuye y’agaciro ya Gecamines.

Yuma yashyigikiye itegeko rishya rijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryatangiye gukurikizwa mu mwaka ushize wa 2018 ku butegetsi bwa Bwana Kabila, ryongereye imisoro ku masosiyete acukura amabuye y’agaciro muri Kongo.

Congo ni iya mbere ku isi mu musaruro w’amabuye y’agaciro ya cobalt, ndetse ikaba iya mbere muri Afurika mu musaruro w’amabuye y’agaciro y’umuringa (copper/cuivre).

Amasosiyete arimo Glencore na Barrick amaze igihe asaba leta ya Congo kongera kwiga kuri iryo tegeko.

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buratangaza ko iryo tegeko rizakomeza gukurikizwa, ariko ko rishobora kuganirwaho n’amasosiyete akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Bwana Tshisekedi ntabwo arashyiraho minisitiri w’intebe. Bijyanye n’ibiteganywa n’itegekonshinga rya Kongo, uwo azagena nka minisitiri w’intebe agomba kuva mu ishyaka Kabila abamo rya Front Commun pour le Congo (FCC) rifite ubwiganze mu nteko ishingamategeko, nyuma y’ibiganiro na FCC.

Umuntu ukorana bya hafi n’ibiro bya Perezida wa Congo yabwiye Reuters ko mu byumweru bishize Kabila ari bwo yasabye Perezida Tshisekedi ko yagira Yuma, Minisitiri w’intebe, gusa abyanga avuga ko uwo yifuza afite isura mbi mu ruhando rw’amahanga.

Yagize ati: "Perezida yabwiye Kabila ko Yuma atari mu bo yahitamo, ko afite inenge."

Gusa uwo muntu yavuze ko Perezida Tshisekedi yabwiye Kabila ko iryo atari ihererezo ry’amashyaka yabo impande zombi; irya FCC n’irya CACH rya Tshisekedi - yemeranyijemo gutegekera hamwe.

Abantu batatu bo mu mashyaka CACH na FCC babwiye Reuters ko \ Kabila yari yahaye Tshisekedi amazina atatu y’uwavamo minisitiri w’intebe aribo: Yuma, Minisitiri w’imari Henri Yav Mulang na Jean Mbuyu Luyongola, wari umujyanama Kabila mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Ibiro bya perezida wa Congo byatangaje ko ibikorwa byo gushakisha umukandida ku mwanya wa minisitiri w’intebe bikomeje, ariko byirinda kugira izina bitangaza.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe