inkuru zigezweho
   

REB yahakanye iratsemba ko nta mwarimu w’umunyamahanga yakuye ku rutonde rw’abahembwa na Leta

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2017-03-28 16:13:30

yasuwe inshuro:16


REB yahakanye iratsemba ko nta mwarimu w’umunyamahanga yakuye ku rutonde rw’abahembwa na Leta


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2017, Minisiteri y’Uburezi mu rwanda yatangaje ko nta mwarimu n’umwe w’Umunyamahanga wakuwe ku rutonde rw’abagenerwaga umushahara na Leta y’u Rwanda, ahubwo ko amakuru avuga ibi ari ibinyoma bisa. Ni nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko abarimu bo muri Uganda bigishaga mu mashuri yo mu Rwanda, bakuwe ku rutonde rw’abagenerwa imishahara na Minisiteri y’Uburezi.

JPEG - taille ko
Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier

Byavugwaga ko ari umwanzuro wafashwe na Minisiteri y’Uburezi, mu rwego gushyigikira ko Abanyarwanda aribo bafata iya mbere mu bikorwa biteza imbere igihugu ndetse ko ngo abo barimu bakuwe ku rutonde rw’abahembwa bagomba kurangizanya n’iki gihembwe cya mbere kizasozwa kuwa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, Gasana Janvier, yavuze ko aya makuru atari ukuri ko nabo bayabonye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Yagize ati: "Natwe twabyutse tubibona mu gitondo, twabibonyeho twese tuyoberwa aho biturutse kuko mu burezi urutonde rw’abagenerwa imishahara uko byari bimeze umwaka ushize niko bikimeze, nta muntu wabona wavanyweho ngo kubera ari umunyamahanga, nta n’umwe. Ni ibihuha tutazi natwe ikibiri inyuma."

Yakomeje avuga ko ari ya makuru y’ibihuha aba avugwa kugira ngo abantu barebe uko yakwangiza imibanire y’ibihugu n’abantu. Ibyo rwose ntabwo aribyo, nta kintu na kimwe cyabaye nta na gito. Ahari abarimu batari abanyarwanda ngirango niba hari aho muzi mwagenda mukababaza namwe ubwanyu.

Hari amakuru yavugagako abarimu b’Abagande bigisha muri Lycée de Kigali banze gukora basa n’abigaragambije bavuga ko bababajwe no kuba birukanywe. Ngo ‘bakimara kubyumva bagize ubwoba bakibaza ukuntu Leta y’u Rwanda isanzwe ibanye neza na Uganda yabirukana.

Ibi bije mu gihe raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015-16 yagaragarijwe Abadepite kuwa 26 Mutarama 2017, hagaragayemo ko hari abarimu bahembwa badakora cyangwa bagahemberwa impamyabumenyi badafite.

Iyi raporo yagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare, gakoresha abarimu 1590 ariko abagenerwa imishahara ari 1719. Ni ukuvuga abasaga 129 bahembwa badakora. Muri iyo Raporo kandi hagaraye ko hari abarimu bize amashuri yisumbuye ariko bahemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cyangwa icya Kabiri cya Kaminuza.

Gilbert Mahame

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe