inkuru zigezweho
   

Rayon Sports yasize Irambona kubera gusohoka mu mwiherero nta ruhushya


yasuwe inshuro:7


Rayon Sports yasize Irambona kubera gusohoka mu mwiherero nta ruhushya


Umukinnyi wa Rayon Sports Irambona Eric ntabwo yajyanye na bagenzi be mu gihugu cya Mozambique mu mukino wo kwishyura mu gikombe nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Uyu musore wari ku rutonde rw’abakinnyi 19 bagombaga kumanukana n’ikipe ya Rayon Sports i Maputo muri Mozambique, yaje gukurwa kuri uyu mwanya aamasaha macye mbere y’uko Rayon Sports ifata rutemikirere kuri iki cyumweru.

Irambona Eric akaba ashinjwa n’ubuyobozi bw’ikipe kuba yasohotse aho abakinnyi baba adasabye uruhushya, biteza umwuka mubi, bamwe batangira gukeka ko yaba yahawe igiturire n’ikipe ya Costa Do Sol, ariko we avuga ko atigeze ava mu mwiherero agamiije kugambanira ikipe ye.

Ati: " Ntabwo ari byo na gato, icyabaye ni uko nasohotse aho twari mu mwiherero ni hafi yo mu rugo, njyana imyenda y’imyitozo n’ibindi bikoresho nari mfite mu rugo. Mu kugaruka kuko ntanatinze yo nasanze babimenyesheje ubuyobozi bumbaza aho nari ndi ndabibasobanurira, ariko banga kubyumva, niko kunkura ku rutonde rw’abakinnyi bagenda."

Umuyobozi bivugwa ko yafashe icyemezo cyo gukura uyu musore mu bakinnyi bajya i Maputo, kuko badashaka abakinnyi badakurikiza amategeko agenga ikipe, yagize ati: " Urumva ibyo byo kuvuga ngo yariye ruswa ni ibivugwa nta n’umuntu wabibonera gihamya, ariko ntabwo ikipe ya Rayon Sports yemera abakinnyi badakurikiza amabwiriza y’ikipe, cyane cyane imyitwarire, ni ikintu twahagurukiye.Eric ari mu bakinnyi basanzwe bagira ikinyabupfura mu ikipe ya Rayon Sports, ariko icyemezo twicaye tukiganiraho n’umutoza tubona kugifata, kuko yakoze ikosa kugenda adasabye uruhushya."

Uyu musore mu mukino ubanza wabereye i Kigali ni we wagiye mu nama ibanziriza umukino (reunion technique) bivugwa ko bamubonye aganira n’abantu b’ikipe ya Costa Do Sol, ariho ngo bamwe bahereye bakeka uyu musore, ariko we akabihakana yivuye inyuma.

Irambona Eric yagize ati: " Ubu hagize umuntu uza muri Rayon Sports gutanga igiturire yaza ashaka Irambona koko?! Anabitekereje yaba atekereje nabi cyane.Ndifuriza ikipe yanjye intsinzi tukajya mu kiciro gikurikiyeho, ibindo byo rwose ntabwo ari byo."

Uyu musore yemeye ko yakoze ikosa koko ryo kugenda adasabye uruhushya, ariko ibindi ari ukubeshya.

Eric Irambona ari mu bakinnyi bazamukiye mu ikipe ya Rayon Sports ari muto, kuko amaze imyaka irenga 7 ari muri iyi kipe, akaba ari we mukinnyi uyimazemo igihe kinini kurusha abandi bose.

Rayon Sports irakina na Costa Do Sol kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa 19H00 z’ijoro zo mu Rwanda.

Komeza ukurikirane RuhagoYacu, umenye imyiteguro yose irebana n’uyu mukino.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe