inkuru zigezweho
   

Rutsiro: Inshuti z’umuryango zakanguriwe kwita ku burenganzira bw’umwana


yasuwe inshuro:1


Rutsiro: Inshuti z’umuryango zakanguriwe kwita ku burenganzira bw’umwana


Ku itariki ya 12 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mukarere ka rutsiro ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere bahuguye abagize komite Komite z’inshuti z’umuryango na komite z’abana kuva ku kagari kugera ku Karere, bahugurwa ku kwita ku burenganzira bw’umwana, imikorere y’umugoroba w’ababyeyi no gukumira no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Mu kiganiro bahawe n’umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi, yabasobanuriye aya mahugurwa agamije gufasha abahuzabikorwa b’Inshuti z’umuryango kuzahugura bagenzi bazo bari ku rwego rw’umudugudu kugira ngo bose hamwe babashe kuzuza neza inshingano bafite zo kugira inama imiryango, hagamijwe gukumira ihohoterwa rikorerwamo, hagamijwe kandi kubungabunga no guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’ubw’umuryango muri rusange.

Yaravuze ati: "Nimushyira mu bikorwa ibyo muhuguwemo hano, mukegera imryango mukayikangurira kwita ku burenganzira bw’umwana, bizatuma tugira imiryango ituje, aho buri wese yisanzura, akumva uburengazira bwe bwubahirijwe, ndetse aho buri wese aboneramo iby’ingenzi bimukwiye mu iterambere."

AIP Mugenzi yakomeje Inshuti z’umuryango, ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana no kumurinda, abasaba ko nabo ubwabo babanza gushimangira imyitwarire myiza y’Inshuti z’umuryango, kugira ngo bashobore kwerera imbuto sosiyete barimo.

Yanasabye Inshuti z’umuryango gutinyuka zikagera no mu miryango y’Abayobozi b’Imidugudu ndetse n’Akagari kuko hari igihe batinya kwinjira mu ngo runaka bazita iz’abantu bakize kandi zirangwamo amakimbirane cyangwa guhutaza uburenganzira bw’umwana.

Umukozi w’akarere ka Rutsiro ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Niyonteze Jotham, yasabye Inshuti z’umuryango gukangurira abaturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga baganiriramo ibibazo birimo ibiba biri hagati y’abagize imiryango n’ibiba biri hagati y’abantu muri rusange maze bakabikemura.

Yabwiye ati:"Ahari abantu ntihashobora kubura ibibazo kandi iyo bidakemuwe mu maguru mashya biteza ingorane zikomeye. Umugoroba w’ababyeyi rero ni urubuga rwiza rwo kugaragaza ibibazo no kubishakira umuti urambye."

Yakomeje ababwira ati:"Ibibazo bishobora kuvuka mu miryango ifite ubushobozi buke nk’uko bishobora no kuba mu yishoboye. Muri make, bishobora kuvuka mu byiciro by’abantu byose, niyo mpamvu ’Umugoroba w’ababyeyi ’ udakwiye gufatwa nk’aho ureba abagore gusa, cyangwa imiryango ifite ubushobozi buke."

Uru rwego rw’inshuti z’umuryango Inshuti z’umuryango, ni urwego rw’abaturage batoranyijwe mu bandi baturage, bakaba bahera ku rwego rw’umudugudu, aho bakorera ubushake nta gihembo bategereje.

Rwashyizweho mu mwaka wa 2015, rushyirwaho rwahawe inshingano zo kubumbatira ubusugire bw’amahoro mu muryango no kubanisha neza abawugize mu kunganira Leta mu kurandura amakimbirane mu muryango no kureba niba nta burenganzira bw’abawugize butubahirizwa, ndetse rukagaragara nk’urwafasha Leta mu gucyemura ibibazo byinshi byugarije imiryango nyarwanda muri iki gihe.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe