inkuru zigezweho
   

Rwamagana: Inzego z’umutekano zafashe abantu 70 barebaga imikino ya UEFA Champions League

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2019-04-11 11:43:21

yasuwe inshuro:5


Nyuma y’uko mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukira, mu ijoro ryo kuwa kabiri inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze zari zafashe abantu 25 bareba imikino y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo i Burayi (UEFA Champions League) kandi turi mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu Karere ka Rwamagana naho inzego z’umutekano zaraye zitaye muri yombi abantu 70 barebaga iyo imikino.

Bamwe bafashwe bareba imikino ya UEFA Champions League bo mu karere ka Rwamagana basanzwe mu cyumba cyerekanirwamo imikino abandi bane basangwa bari gukina imikino y’amahirwe imenyerewe nka Betting, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini.

Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame ntibyemewe. Aba bafashwe babirenzeho bajya kureba imikino.

Imikino yabaye mu ijoro ryakeye yahuzaga Manchester United na FC Barcelona ndetse na Ajax na Juventus.

Abafashwe bakaba bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco ‘Transit Center’ gisanzwe cyakira abantu kugira ngo bagororwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’ubw’Akarere ngo bwanzuye ko babanengera mu ruhame ubundi bakabarekura.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe