inkuru zigezweho
   

Sudan: Abasirikare barahiye ngo nubwo bahiritse Bashir ku butegetsi ntibashobora kumushyikiriza ubutabera bwa ICC

yanditswe na:Mahame kuwa:2019-04-12 11:21:23

yasuwe inshuro:1


Nyuma y’uko igisirikare cya Sudan gihiritse Omar al-Bashir, wayoboraga iki gihugu ku butegetsi, cyateye utwatsi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kivuga ko nubwo cyahirtse uyu Bashir ku butegetsi, kidashobora kumushyikiriza uru rukiko ngo aburanishwe ku byaha rumushinja cyane ko rwamushiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Igisirikare cya Sudan cyahiritse ubutegetsi bwa Omar al-Bashir, cyahakanye cyivuye inyuma ibyo kumushyikiriza ICC ngo imuburanishe, aho cyavuze ko kidashobora kumwohereza mu nkiko zo hanze y’igihugu cye.

JPEG - taille ko
Lt Gen Omar Zain al-Abidin aganira n’itangazamakuru

Ibi byatangajwe na Lt Gen Omar Zain al-Abidin, ubwo yaganiraga n’itangazanyamakuru, akavuga ko nubwo bahiritse Bashir ku butegetsi, batazigera bamutanga ngo ajye kuburanishwa n’inkiko zo hanze ya Sudan, aho yashimangiye ko azaburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu. Gusa Lt Gen Omar Zain al-Abidin batazigera bagirira imbabazi na nke abantu bica abaturage ba Sudan.

Nubwo Lt Gen Omar Zain al-Abidin yavuze ibi, yongeyeho ko igihe ubutegetsi buzaba bwageze mu maboko y’abasivile, Leta izaba iriho ishobora kuzafata umwanzuro utandukanye n’uw’igisirikare cyafashe none.

Yijeje abaturage ba Sudan ko igisirika cyiteguye kurekura ubutegetsi, kikabuharira abasiviri igihe cyose imyivumbagatanyo izaba irangiye igihugu kiri mu mutekano usesuye nta muntu ukigaragambya.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rushinja Omar Bashir, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara yaba yarakoreye mu Ntara ya Darfur, iri mu Burengerazuba bw’iki gihugu yari amaze imyaka 30 ayoboye, ndetse rwari rwaramushyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Omar al-Bashir wari Perezida wa Sudan, yahiritse ku butegetsi n’ingabo z’igihugu cye kuri uyu wa 11 Mata 2019, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage basabaga ko yegura ku butegetsi.

JPEG - taille ko
ICC ngo ntizabona Omar al-Bashir mu gihe igisirikare kikiyoboye

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe