inkuru zigezweho
   

Sudan: Omar al-Bashir yahiritswe ku butegetsi naho babiri mu bamubaga hafi bahita batabwa muri yombi

yanditswe na:Mahame kuwa:2019-04-11 09:32:34

yasuwe inshuro:3


Amakuru aturuka mu gihugu cya Sudan aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, igisirikare cyo muri iki gihugu cyahiritse ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir, wari umaze iminsi yotswa igitutu n’abaturage ayobora, aho kuri ubu ngo uwari Visi Perezida, Ali Osman Mohamed Taha na Visi Perezida wa mbere, Bari Hassan Saleh bafite n’ijambo mu ishyaka National Congress Party rya Bashir bo batawe muri yombi.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byabitangaje ngo Minisitiri w’umusaruro n’ubukungu wa Darfur ya Ruguru, Abdel Mahjoub Hussein yavuze ko muri iki gihugu hariho hakorwa inama ngishwanama y’uko igisirikare kigomba kwitwara nyuma yo gukura Bashir ku butegetsi.

Igisirikare cyatangaje ko Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu, Awad Ibn Houf araba ariwe uza kuba ayobora igihugu mu gihe k’inzibacyuho.

Imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Bashir yatangiye mu mpera z’umwaka ushize abaturage bavuga ko binubira igiciro cy’umugati cyari cyuriye bikomeye, abarebera kure ibya politiki muri kiriya gihugu bavugaga ko iyi myigaragambyo ishobora kuzakura Bashir ku butegetsi.

Bashiri na we wabonaga ko ishyamba atari ryeru, yari yazamuye imishahara y’abakozi ba Leta ndetse yizeza abaturage ko abaturage bose bazahabwa ubwisungane mu kwivuza.

Mu minsi ishize kandi Bashir yari yarekuye ubuyobozi bw’ishyaka rye National Congress Party, ariko abaturage bakavuga ko yashakaga kwiyerurutsa kugira ngo babone ko afite imigambi myiza.

Yari amaze imyaka 30 ku butegetsi yafashe mu 1989 na bwo nyuma y’intamara yamenetsemo amaraso menshi.

Bashir aramutse abaye undi muyobozi wa gatatu wari umaze igihe kinini ku butegetsi weguye nyuma y’imyigaragambyo, akurikiye Abdelaziz Bouteflika wayoboraga Algerie, na Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe