inkuru zigezweho
   

U Rwanda rwashyikirije Uburundi umupolisi wabwo warenze umupaka yasinze

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2018-04-16 14:22:21

yasuwe inshuro:18


U Rwanda rwashyikirije Uburundi umupolisi wabwo warenze umupaka yasinze


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyikirije Uburundi umupolisi wabwo Irakoze Théogène wafatiwe mu Rwanda mu Cyumweru gishize mu muhango wabereye ku mupaka wa Ruhwa, uhana imbibi n’intara ya Cibitoke.

Polisi y’Uburundi iheruka gutangaza ko Irakoze yafatiwe mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 13 Mata ahagana 18:45, akaba yari asanzwe akorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke.

Yakomeje igira iti: "Yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwo yarengaga umupaka akinjira ku butaka bw’icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kubera ubusinzi."

Icyo gihe yinjiye mu gihugu nta ntwaro afite, ndetse yari yambaye imyenda ya gisivili.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, kuri uyu wa 16 Mata nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwahaye abayobozi b’Uburundi umupolisi wabo wafatiwe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’Uburundi, Petero Nkurikiye, yemeje ko bakiriye Théogène Irakoze.

JPEG - taille ko
Abayobozi b’Uburundi bashyikirizwa umupolisi wabo, bafata inzira barataha
JPEG - taille ko
Umuporisi w’Umurundi Théogène Irakoze yari yafatiwe mu Rwanda ku wa Gatanu

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe