inkuru zigezweho
   

U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku Isi mu bihugu birangwamo ruswa nke

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2018-02-22 11:07:18

yasuwe inshuro:10


U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri ku Isi mu bihugu birangwamo ruswa nke


Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International) igaragaza ko u Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri mu bihugu birangwamo ruswa nke nk’uko bikubiye muri raporo yitwa Corruption Perceptions Index 2017).

Albert Kavatiri ushinzwe ubushakashatsi muri TIR yamuritse ibyavuye muri ubu bushakashatsi busohoka buri mwakaAlbert Kavatiri ushinzwe ubushakashatsi muri TIR yamuritse ibyavuye muri ubu bushakashatsi busohoka buri mwaka
Muri Africa Botswana ni iya mbere mu bihugu birimo ruswa nke ifite amanota 61, ikaba ku mwanya wa 34 ku Isi, ikurikiwe n’ibirwa bya Seychelles bifite amanota 60, ku Isi biri ku mwanya wa 36, ibirwa bya Cap Vert/ Cape Verde biri ku mwanya wa gatatu n’amanota 55 bisangiye n’u Rwanda, ibi bihugu byombi bikanasangira umwanya wa 48 ku Isi.

Igihugu cya gatanu muri Africa mu birimo ruswa nke ni Namibia, ikaba iya 53 ku Isi.

JPEG - taille ko
Albert Kavatiri ushinzwe ubushakashatsi muri TIR yamuritse ibyavuye muri ubu bushakashatsi busohoka buri mwaka

Ku Isi ibihugu birimo ruswa nke cyane kurusha ibindi, urutonde ruyobowe na Nouvelle Zelande/New Zeland ifite amanota 89, Denmark ni iya kabiri n’amanota 88, Finland ni iya gatatu n’amanota 85, Norvege/Norway ni iya kane n’amanota 85, Ubusuwisi ni ubwa gatanu n’amanota 85.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TIR, Apolinaire Mupiganyi avuga ko kuba u Rwanda rukiri muri iyi myanya n’aya manota atari ibyo kwishimira ngo habeho kwiraara.

Ati “Ntabwo tuwishimira na gato ariko turatera ingabo mu bitugu inzego n’imbaraga zigenda zishyirwamo ku musaruro tugenda tugeraho n’ubwo tuzi ko hakiri byinshi byo gukora.”

Avuga ko kuzamukaho inota rimwe byongerera igihugu 0,5% ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bihugu 180, bugaragaza ko ibihugu biri imbere mu kurangwamo ruswa ikabije ari Yemem iri ku mwanya wa 175 n’amanota 16, ikaba icya gatanu mu bifite ruswa ikabije, ibanzirizwa na Afghanistan ya 4 inyuma ikaba iya 177 n’amanota 15, Syria ni iya 3 inyuma ikaba iya 178 ku Isi, Sudan y’Epfo ni iya kabiri uhereye inyuma ikaba iya 179 ku isi n’amanota 12, naho igihugu cyazahajwe na ruswa kurusha byose ku Isi ni Somalia ifite amanota 9 ikaba iya 180.

Umuyobozi w’Ishami rya Police rishinzwe kurwanya ruswa, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi avuga ko kurwanya ruswa ari urugamba rwa buri wese.

ACP Mbonyumuvunyi yifashishije imvugo ya Perezida Kagame Paul wavuze ko utaha zimwe mu nzengo inshingano zo kurwanya ruswa ngo wowe usigare uhanze amaso ntacyo ukora.

Ati “Ntabwo wakwishyira ku ruhande ngo urebere police cyangwa ubushinjacyaha, Transparency cyangwa se urwego rw’umuvunyi zikora wumve ko wowe bitakureba, oya, ruswa ni urugamba rwa twese mureke duhaguruke tuyikumire tunayirwanye twese.”

Avuga ko aya manota u Rwanda rwabonye adashimishije uko bikwiye. Ati “Rya nota rimwe umunyamakuru yavuze ngo ‘inota rimwe ritumye mwumva ko mwakoze ibitangaza?’ Oya, ni intambwe nto itewe ariko yo gushimirwa ariko nta n’aho turagera reka urugamba turukomeze kandi turugire urwacu twese.”

JPEG - taille ko
Abayobozi barimo abo muri TIR n’umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa

T.I.Rwanda ivuga ko ubu bushakashatsi buhuza n’ubwo ikora ku ishusho ya ruswa mu Rwanda buri mwaka bwitwa Bribery Index Rwanda nubwo ibisuzumwa atari bimwe.

Bribery Index Rwanda ya 2017 igaragaza ko abanyarwanda 55% bavuze ko ruswa mu Rwanda iri hasi, n’ubu bushakashatsi bwa Transparency International bwo ku rwego rw’Isi bukaba bwarahaye u Rwanda amanota 55.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe