inkuru zigezweho
   

Ubucukumbuzi: Haribazwa niba ibikorwa Leta ishoramo amafaranga bikadindira nta gikurikirana igira!

yanditswe na:Ijwiryacu kuwa:2018-04-16 16:09:42

yasuwe inshuro:66


Ubucukumbuzi: Haribazwa niba ibikorwa Leta ishoramo amafaranga bikadindira nta gikurikirana igira!


Mu mpande zitandukanye z’igihugu, hagiye hagaragara bimwe mu bikorwa remezo Leta yatanzeho amafaranga ngo bigirire abaturage akamaro, ariko wareba ugasanga byinshi muri ibyo bikorwa nta musaruro bitanga, ibindi byaradindiye imyaka myinshi kandi byarashyizwemo amafaranga atari macye. Ibi bigatuma benshi bibaza niba aya mafaranga ava mu misoro y’abanyagihugu atagira gikurikirana?

Mu bikorwa bimaze igihe byarashowemo amafaranga menshi ya Leta, nyamara bikaba bimaze imyaka nta kamaro biratangira kugirira abatuye u Rwanda; twavugamo nk’isoko rya Gikondo riri mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Iri soko ryubakwaga na sosiyete y’ubwubatsi yitwa Kabhod rikaba rimaze igihe kinini ryarahagaze.

Ibi kandi bigaragarira cyane mu masoko yagiye yubakwa mu Turere dutandukanye afite inyubako za kijyambere zatwaye amafaranga menshi ya Leta, ariko wareba abaza kurema ayo masoko ku munsi wayo bikagutera kwibaza byinshi, kubera ko abayazamo usanga ari mbarwa.

JPEG - taille ko
Isoko rya Gikondo rimaze imyaka imirimo yo ku ryubaka yarasubitswe

Kugira ngo isoko ritange umusaruro, (ryinjirize abacuruzi ndetse rinagirire akamaro abaza bose barigana/abaguzi,) ni uko riba rigaragaramo abacuruzi bahagije n’ibicuruzwa byinshi bikenerwa na bose, abaguzi baza kugura ibyo bakenera buri munsi kugirango impande zose zirebwa n’iryo soko zumve ko rifitiye benshi akamaro harimo no gutanga imisoro ya Leta.

Iki kibazo gikomeje kugaragara mu turere twinshi tw’igihugu, gikwiye guhagurukirwa n’inzego kireba kugira ngo zigishakire igisubizo gikwiye, kuko byaba bibabaje kubona ibikorwa remezo byatanzweho amafaranga menshi kugirango bivane abaturage mu bukene, ahubwo ugasanga byarabateje ibibazo kurushaho birimo no guhomba kw’abacuruzi biviramo kuvanamo ibicuruzwa byabo bakajya gushaka andi masoko bacururizamo.

Urugero twatanga n’urwi’isoko rya Kirengeri riri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ryuzuye mu mwaka wa 2002 ritwaye miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda( 30,000,000 frws) ariko rikaba ryarabuze abaricururizamo nyuma yo kubona ko ridatanga umusaruro ryari ryitezweho, kubera ko abaturage n’abacuruzi bavuga ko ryubatswe kure y’agace k’ubucuruzi bituma ribura abantu barijyamo kandi ngo abaturage batagishijwe inama ngo batange ibitekerezo byabo mbere yuko iryo soko ryubakwa.

JPEG - taille ko
Isoko rya Rubavu ryabaye indiri y’Abanywa itabi

Amakuru twashoboye kumenya nyuma yuko iryo soko ryabuze abaricururizamo, ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bumaze kubona ko icyo kibazo gihari koko, bwanzuye ko izo nyubako zihabwa umushoramari w’umuyapani ngo azazishyiremo uruganda rutunganya umusaruro w’igihingwa cya makadamiya; ariko hakaba n’igice ngo kizaharirwa ububiko bw’imyaka ahandi hakajya uruganda rukora ifumbire ijya mu muceri.

Guhindura gahunda y’inyubako kubyo yari yateganyirijwe hagashyirwa ikindi gikorwa ntibikunze gutanga umusaruro kuko ataribyo biba byarateganyijwe, kimwe no gukorera abaturage igikorwa utabaganirije ngo bagitangeho igitekerezo, kuko iyo bitabaye ibyo bumva ko igikorwa babazaniye batagishijwe inama bagifata ko atari icyabo.

Ibi byagaragaye kuri iryo soko rya Kirengeri ryabuze abaricururizamo, ni kimwe n’andi masoko yo muri urwo rwego nk’isoko ryubatswe ahitwa mu Birembo mu Murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, naryo ryabuze abaricururizamo kuko naho haboneka isoko ryubatse neza ariko abacuruzi n’abaguzi baza barigana ukababura kuberako ku munsi w’isoko ibitanda byinshi usanga biriho ubusa.

Muri ako Karere kandi hari n’isoko ryubatswe ahitwa ku Buhinga ku muhanda wa kaburimbo mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri ryatashywe mu mwaka wa 2012, ariko wagereranya amafaranga yaritanzweho, abaricuruzizamo nicyo ryari ryitezweho mu guteza imbere Akarere ugasanga ntaho bihuriye.

Kimwe n’isoko ryubatswe mu Kirambo mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo, ariko imyubakire yaryo ikaba ntaho itandukaniye n’uko hahoze mbere kuko n’ubundi abacuruzi benshi bagicururiza hanze kubera imyubakire idahwitse y’iryo soko; imvura yaba yaguye bikaba ibindi.

JPEG - taille ko
Isoko rya Kirengeri rimaze imyaka 16 ryubatswe ariko ridakora

Uretse aya masoko gusa hari n’isoko ry’Akarere ka Rubavu rimaze igihe imirimo yo kuryubaka yarahagaze, aho kuri ubu risa n’indiri y’abanywa itabi aho gukorerwamo ibyarigenewe.

Izi ni zigaragara mu bikorwa remezo bishingiye ku masoko yubakiwe abaturage adatanga umusaruro nkuko byari byateganyijwe, ndetse hakaba n’andi imirimo yo kuyubaka yaragiye itangira ikanagendaho akayabo ariko imyaka ikaba yihiritse iyo mirimo itarasozwa.

Ibi bikorwa remezo bigendaho akayabo ariko ntibikoreshwe nk’uko byagenwe bigira ingaruka ku baturage no kuri Leta yashoyemo amafaranga menshi ngo iteze imbere abaturage, ariko bikaza kugaragara nyuma ko ingaruka nziza byari kubagiraho ntazabonetse ahubwo bikaba byarateje igihombo bamwe mu bacuruzi no mu baturage bagejejweho ibyo bikorwaremezo ariko ntibagire umusaruro babikuramo.

Tugerageje gusesengura ibibazo biri muri aya masoko twatanzeho ingero n’andi yose tutavuze bifitanye isano ari mu tundi Turere, dusanga ikibazo nyamukuru ari inyigo zayo ziba zarakozwe nabi.

Izo nyigo zishoboye kwitonderwa zigakorwa neza n’abaturage bakabigiramo uruhare, byarushaho gutanga umusaruro ushimishije aho kubaka inyubako zitagirira inyungu ba nyirazo cyangwa ngo zize gushyirwamo nyuma ikindi gikorwa zitateganyirijwe mu nyigo yakozwe mbere nkuko byakozwe kw’isoko rya Kirengeri kuko byaba bihabanye cyane n’icyari cyarateganyjjwe mbere kandi bigaragara ko ari ugushakisha igisubizo cy’ibidashoboka.

Kugira ngo ibi bibazo bibonerwe igisubizo gikwiye kandi gifite umurongo uboneye, birasaba ko inzego bireba zagenzura inyubako zose ziri mu Turere zateganyirijwe ibikorwa bitandukanye bidatanga umusaruro mwiza kandi atari inyubako z’amasoko gusa, kugira ngo hafatwe ingamba zo kugena igikwiye no kujya hateganywa ibikorwaremezo inzego zose zagizemo uruhare n’abaturage batanzeho ibitekerezo byabo kugira ngo bizajye bishingirwaho mbere yuko ibikorwa bateganyirijwe bibagezwaho.

Aha n’ubwo twibanze ku masoko gusa hari n’ibindi bikorwa remezo bigenda bishorwamo amafaranga menshi ya Leta aba yavuye mu misoro y’abanyagihugu, ariko ugasanga biradindiye, ndetse ibindi bigakorwa nabi, aho usanga biteza igihombo gikabije kuri Leta.

Aha niho benshi bahera bibaza niba hari abakurikirana umutungo wa Leta ukomeje gutikirira muri ibyo bikorwa bidindira ntibitange umusaruro ku bo byagenewe.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe