inkuru zigezweho
   

Uburyo bwo gutegura ubwonko bw’umwana gusinzira


yasuwe inshuro:47


Uburyo bwo gutegura ubwonko bw’umwana gusinzira


Nongeye kubasuhuza mbifuriza ibyiza no gusoza umwaka neza.Umubyeyi MAMA SHARON yaranyandikiye ansaba inama ati: “Mwiriwe AUNT CHAMPION, Mfite umwana wumukobwa imfura yanjye,ubu afite imyaka ine, gusa ni umwana ugorana iyo igihe cyo kuryama kigeze kandi kuva akiri muto yicura inshuro hafi eshatu mu ijoro rimwe.Mumfashe mumbwire uko nafasha umwana wanjye”

1. Irinde kugaburira umwana wawe isaha yo kuryama yegereye ,mugaburire imbere ho isaha imwe.

2. Mumenyereze ijambo “jya kuryama”mu minota icumi isigaye kugira ngo aryame cyangwa umuhitishemo umubaze “ushaka kuryama nonaha cyangwa uraryama mukanya gato?”(BIKORE RIMWE NTUBISUBIREMO KENSHI)

3. Wimenyereza umwana kumuririmbira kugira ngo asinzire kuko niyo yicuye azifuza ko aririmbirwa .

4. Numugeza muburiri ,wasohoka mukanya gato agatangira kuguhamagara,ntukihutire kumwitaba…

5. Nasohoka mu cyumba akaza agukurikiye ,musubizeyo ku neza umwibutsa yuko ari isaha ye yo kuryama.

6. Muhe bimwe mu bikinisho bituma yumva Atari wenyine muburiri.

Kwita ku mwana wasinziriye

Nkundi muntu wese,

1. Umwana akenera ahantu hasa neza kugira ngo asinzire neza.Tunganya neza uburiri bwumwana.

2. Murinde imbeho ariko ntunamwicishe ubushyuhe

3. Si byiza kumvisha umwana radiyo cyangwa televiziyo asinziriye

Babyeyi namwe nshuti z’abana ndabashimira kuburyo mukomeje kugaragaza ko muhangahikira umwana iyo mubona bitagenda neza.Ndabashishikariza mwese mukeneye ubufasha bwinama mukomeze mujye munyandikira.

umwizadebo@gmail.com
0786737306 whatsapp

ibitekerezo

YASSIN
2017-11-17 12:34:34

murakoze cyane

tanga igitekerezo cyawe