inkuru zigezweho
   

Umugezi wa Nyabarongo wuzuye cyane ufunga umuhanda ujya mu majyepfo y’igihugu no mu burengerazuba bwacyo

yanditswe na:Ijwiryacu kuwa:2018-04-14 07:13:28

yasuwe inshuro:125


Umugezi wa Nyabarongo wuzuye cyane ufunga umuhanda ujya mu majyepfo y’igihugu no mu burengerazuba bwacyo


Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 13 Mata 2018, yatumye umugezi wa Nyabarongo wuzura cyane ufunga umuhanda ku kiraro kigabanya Akarere ka Nyarugenge na Kamonyi. Ibi byatumye gahunda z’abajyaga mu majyepfo y’igihugu cyangwa abajya mu Burengerazuba bwacyo zihagarara, kuko kuva mu ma sa moya za nimugoroba ikiraro cyose cyari cyarengewe nta kinyabiziga na kimwe gishobora gutambuka kuko amazi menshi yarenze icyo kiraro agasandara mu impande zose z’umuhanda.

Si ubwa mbere iki kiraro cya Nyabarongo kirengerwa kubera kuzura cyane kuwo mugezi bitewe n’imvura nyinshi, kuko n’umwaka ushize yuzuye cyane ikazitira abantu benshi n’ibinyabiziga bituruka hakurya no hakuno y’uwo mugezi. Byafashe umwanya munini cyane ngo amazi agabanuke umuhanda ube nyabagendwa.

Imiterere y’imvura iri kugwa muri uku kwezi iragaragaza ko nikomeza gutya izangiza ibintu byinshi, dukurikije ibyo imaze gukora mu Karere ka Rubavu aho umugezi wa Sebeya wuzuye ugasenyera abantu benshi igasenya n’igice cy’ishuri rya Nyundo, ndetse ikaba imaze no gusenya amazu menshi mu mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi Turere.

Tukivuga ku mwuzure watumye umugezi wa Nyabarongo wuzura cyane ugafunga umuhanda Kigali-Kamonyi nk’uko byakunze kugaragara mu myaka yashize, birasaba ko Leta yafata ingamba hakiri kare igashaka ikindi kiraro cyajya kifashishwa mu gihe kiriya cyarengewe n’umwuzure, kuko bishobora kuzageza igihe izuzura cyane bikamara igihe kinini amazi ataragabanuka bikazitira urujya n’uruza rw"abantu abacuruzi benshi bakahahombera ndetse n’abakozi bakora mu muijyi wa Kigali bataha i Kamonyi cyangwa mu Karere ka Muhanga bakazabura inzira banyuramo bikaba bishobora kubateza ibibazo hagati yabo n’abakoresha babo.

Uretse kuba imvura yaguye ku munsi w’ejo yaratumye Nyabarongo yuzura ikarenga n’umuhanda, mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali hari amazu yagiye asenyuka bitewe n’iyo mvura aho kugeza ubu bamwe bari kurira ko ibyabo byangijwe n’iyo mvura.

Niba uwo mugezi wa Nyabarongo wuzuye imyaka ibiri ikurikirana ukabuza abantu n’ibintu gutambuka rimwe na rimwe abantu bakahaburira ubuzima, birasaba ko Leta yafata ingamba zihuse kugirango ikumire ibindi biza bikomeye bishobora kuvuka kuri kiriya kiraro, naho bitabaye ibyo dushobora kuzarabukwa umwuzure kuri kiriya kiraro cya Nyabarongo uteje impanuka zikomeye harimo no kubangamira urujya n’uruza rw’abantu mu duce dutandukanye tw’igihugu.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe