inkuru zigezweho
   

Umunyezamu wa APR FC yashyizwe ku karubanda yambaye ubusa

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2019-04-15 13:32:24

yasuwe inshuro:0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2019, ku mbuga nkoranyambaga hazidutse hasakazwa amashusho agaragaza umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Kimenyi Yves, yambaye umusa, aho binavugwa ko ariwe ubwe yaba yarayifashe.

Aya mashusho akimara kujya hanze, abantu benshi mu matsinda ya WhatsApp bayavuzeho cyane bibaza ukuri kwayo, niba koko ari uyu mukinnyi wayashyize hanze.

Hari n’abandi bamunenze bavuga ko mu bigaragara ibyo yakoze ari amahano kuko bitari bikwiye kuba yakoherereza umuntu amashusho ye yambaye ubusa.

Nyuma kandi hasakaye ubutumwa bugaragaza ko ari nk’abantu bakwirakwije aya mashusho babigambiriye, kuko bwabwiraga abantu ko bareba ibyo uyu mukinnyi akora ahemukira abakiri bato.

Biravugwa ko Kimenyi Yves yifashe aya mashusho akayoherereza imwe mu nshuti ze ikaba ariyo iyasakaza none yageze kuri benshi bakoresha imbuga nka; Whatsapp na Instagram.

Aya mashusho adasanzwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru yasohotse mu gihe habura iminsi itanu gusa ngo Kimenyi Yves n’ikipe ye APR FC bahangane na mukeba w’ibihe byose Rayon Sports bahanganye ku rugamba rw’igikombe cya Shampiyona.

Kugeza ubu biragoye kumenya niba Kimenyi Yves ari we waba yifashe aya mashusho ndetse akanagira uruhare mu kuyasakaza, cyane ko no kumubona ku murongo wa telephone ye ngendanwa ari ingorabahizi kuko ifunze.

Kimenyi Yves yavutse tariki 13 Ukwakira 1996, yageze muri APR FC mu 2013 avuye mu Isonga FC yakiniye kuva mu 2011.

Yagiriwe ikizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu kuva umwaka ushize kuko yakinnye imikino ine muri itanu ikipe y’igihugu nkuru yakinnye kuva 2018, bivuga ko ariwe mahitamo ya mbere ya Higiro Thomas na Mashami Vincent batoza Amavubi.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe