inkuru zigezweho
   

Umusore yaciye igitsina cye abitewe n’umukobwa bakundanaga

yanditswe na:Gilbert MAHAME kuwa:2017-05-11 11:08:38

yasuwe inshuro:92


Umusore yaciye igitsina cye abitewe n’umukobwa bakundanaga


Umusore w’imyaka 22 y’amavuko mu burasirazuba bwa Macedonia mu gace ka Kocaniwitwa Oliver Ilic yahamagaye polisi nyuma yo gukoresha akuma kameze nk’urwembe bakoresha kwa muganga ubundi agakata igitsina cye.

Nkuko byatangajwe nuyu musore,ngo yakase igitsina cye kubera umukunzi we yari yamubwiye ko igitsina cye ari gito ntacyo kimaze.

Ubwo Polisi yageraga aho uyu musore atuye yasanze igitsina cye n’ako kuma aho bamena imyanda,Ubwo umusore we yari yerekejwe mu bitaro bikuru bya Macedonia igitaraganya aho abaganga bamumazeho amasaha agera kuri ane yose.

Igitsina cye nacyo bakaba bagishyikirije umuganga uri kumwitaho,ariko uyu muganga akaba yatangaje ko kitazongera gukora neza nkuko cyakoraga bitewe nuburyo cyangiritse.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe